RFL
Kigali

Ethiopia: Abanyarwanda basabanye mu gikorwa cya Family Day-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2017 16:25
0


Abanyarwanda baba muri Etiyopiya bahuriye mu gikorwa cy’ubusabane cya “Family Day”. Uyu ni umunsi ngaruka mwaka aho abanyarwanda bahura bakaganira ku muco nyarwanda, bagasabana ndetse n'urubyiruko, abana bakibutswa indangagaciro na kirazira hubakwa ejo hazaza h'igihugu.



Uyu munsi wa 'Family Day' wizihijwe ku wa gatandatu taliki 20/05/2017 muri  Yaya village mu nkengero z'umujyi wa Addis Ababa, uteguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda ku bufatanye bwa Ambassade y’u Rwanda muri Ethiopia. Abanyarwanda barenga 170 ni bo bitabiriye uyu munsi, biganjemo urubyiriko rwiga muri Ethiopian Aviation Academy n’abanyeshuri biga ibya gisilikali, umutwe w'ingabo zirwanira mu kirere.

Ni umunsi waranzwe no kwidagadura no gusabana mu mikino itandukanye nka ruhago, Basketball, ndetse habaho ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe n'iriho ubu ngubu. Bwana Alex Kamurase, umuyobozi ucyuye igihe w'ihuriro nyarwanda yagize ati:

Ndashimira Nyakubahwa Ambassador waduhaye umwanya maze akabana natwe. Dushimiye abanyamuryango batugiriye icyizere kandi mukatuba hafi mu bikorwa byose twakoze. Ndashimira komite nshya itarajuyaje kwemera gukorera igihugu yemera izi nshingano.  Nuko dukomeze guhuza dusenyera umugozi umwe.

Mw'ijambo rye ryuzuye impanuro n'inyungura bwenge za kibyeyi Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia Nyakubahwa Hope Tumukunde Gasatura yashimiye komite icyuye igihe ayiha urwandiko rw'ishimwe (certificat of recognition), ndetse yifuriza ishya n'ihirwe komite nshya. Yanashimiye kandi abanyarwanda batuye muri Etiyopiya, ku bw'ubufatanye n'uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda za Leta, anabashishikariza kuzitabira amatora y'umukuru w'igihugu.

Dore uko umunsi wagenze mu mafoto;

Hope Tumukunde

Ambasaderi Tumukunde Hope

Tumukunde HopeEthiopia

Tumukunde Hope

Basabanye

Ethiopia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND