RFL
Kigali

Ngendahimana yasohotse, Ndayishimiye Celestin yinjira muri 11 Seninga akoresha yisobanura na Espoir FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2017 14:16
0


Ngendahimana Eric umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Police FC ntari mu bakinnyi 11 umutoza Seninga Innocent aza kubanza mu kibuga cya Kicurikiro ubwo ari bube yakira Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.



Eric Ngendahimana wakinnye imikino 26 muri shampiyona abanza mu kibuga kuri ubu nyuma yo kuba yarasibye umukino Police FC yatsinzemo Sunrise FC ibitego 3-2 bitewe n’amakarita atatu y’umuhondo, ntari bubanze mu mukino Seninga ashakamo amanota atatu yahita amufasha guca kuri APR FC ifite amanota 56 kuri 54 ya Police FC.

Aganira na INYARWANDA, Seninga yavuze ko Ngendahimana atari uko yasubiye inyuma ahubwo ko bigendanye n’imibare aba agenderaho nk’umutoza asanga uyu musore afite imyitozo micye ugereranyije n’abandi ndetse bikaza no muri gahunda yo guha umwanya Ndatimana Robert wamaze igihe yaravunitse.

Mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga kandi harimo myugariro Ndayishimiye Celestin utarabonye umwanya uhagije wo gukina muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017 kuko Muvandimwe Jean Marie Vianney  (ufite amakarita atatu y’umuhondo) yagaragaje ko ari hejuru kumurusha.

Imvune ya myugariro Habimana Hussein yatumye Seninga Innocent yitabaza Umwungeri Patrick. Mu gihe Police FC yatsinda uyu mukino irahita igira amanota 57 imbere ya APR FC yaraye itsikiye ikanganya na FC Marines igitego 1-1 bigatuma igira amanota 56.

Dore abakinnyi 11 Seninga ari bwitabaze mu kibuga na nimero bambara ku myenda:

Nzarora Marcel 18 (GK), Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3, Twagizimana Fabrice Ndikukazi 6 ©, Umwungeri Patrick 5, Ndatimana Robert 22, Mwizerwa Amin 17, Nizeyimana Mirafa 4, Mico Justin 8, Biramahire Abedy 23 na Usengimana Danny 10.

Abasimbura: Nduwayo Danny Bariteze 1 (GK), Uwihoreye Jean Paul 16, Niyonzima Jean paul 7, Imurora Japhet 19, Ngendahimana Eric 24, Songa Isaie 9 na Ndayishimiye  Antoine Dominique 14

Ngendahimana Eric bita Song utanganya imyitozo n'abandi nibyo byatumye aza kubanza hanze

Ngendahimana Eric bita Song utanganya imyitozo n'abandi ni byo byatumye aza kubanza hanze agakoreshwa nk'umusimbura

Ndatimana Robert aragenda agaruka mu bihe bye byiza

Ndatimana Robert aragenda agaruka mu bihe bye byiza

Habimana Hussein bita Eto'o yagize ikibazo cy'imvune asimburwa na Umwungeri Patrick

Habimana Hussein bita Eto'o yagize ikibazo cy'imvune asimburwa na Umwungeri Patrick

Muvandimwe JMV (ibumoso) ufite amakarita atatu y'umuhondo yasimbuwe na Ndayishimiye Celestin

Muvandimwe JMV (ibumoso) ufite amakarita atatu y'umuhondo yasimbuwe na Ndayishimiye Celestin (iburyo)

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Kabiri tariki 23 Gicfurasi 2017

*Gicumbi Fc vs Musanze Fc (Gicumbi, 15:30)

*Bugesera Fc vs Pepiniere Fc (Bugesera, 15:30)

*Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15:30)

*SC Kiyovu vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:30)

*Mukura VS vs Sunrise Fc (Stade Huye, 15:30)

*Police Fc vs Espoir Fc (Stade Kicukiro, 15:30)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND