RFL
Kigali

BASKETBALL: Amarushanwa yo kwibuka azatangira mu mpera z’iki Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2017 8:07
0


Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) riteganya ko irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abakunzi n’abari bafite aho bahurira n’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yatangira gukinwa kuwa 26 Gicurasi 2017.



Ubusanzwe iri rushanwa riba mu byiciro bibiri birimo igikinwa n’amakipe y’imbere mu gihugu ndetse n’ikindi cyiciro gikinwa harimo amakipe aturuka hanze y’u Rwanda. Irushanwa ryo kwibuka rizaba rikubiyemo amakipe yo mu Rwanda rizatangira kuwa 26 Gicurasi 2017 risozwe kuwa 4 Kamena 2017 mu gihe irushanwa rizaba rinarimo amakipe ava hanze y’u Rwanda rizatangira kuwa 9-11 Kamena 2017.

Mu makipe yo mu Rwanda yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa harimo umunani (8) y’abagabo na ane (4) yo mu cyiciro cy’abagore. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi na Uganda ni byo bihugu byamaze gutumirwa.

Dore amakipe yo mu Rwanda yamaze kwemeza ko yiteguye:

 Abagabo:

1.REG BBC

2.Patriots BBC

3.IPRC - Kigali BBC 

4- 30 Plus BBC 

5- IPRC - South BBC 

6- Espoir BBC 

7- UGB 

8- CSK BBC 

Abagore:

 1- APR BBC Women 

2- Ubumwe BBC 

3- IPRC - South BBC 

4- THE HOOPS Rwa G.T

Basketball: Patriots yegukanye irushanwa rya Gisembe ku rwego mpuzamahanga

Mu 2016 Patriots BBC ni yo yari yatwaye iri rushanwa mu gice cyarimo n'amakipe yo hanze y'u Rwanda

Espoir BBC

Espoir BBC ni ikipe iri rushanwa iba igomba gutwara kuko ryitirirwa Gisembe wahoze ari umukinnyi w'ikirangirire muri iyi kipe  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND