Umuhanzi Ali Kiba ukomoka muri Tanzaniya yagaragaye kuri televiziyo ya Mtv mu kiganiro gihuza abasitari batandukanye bigana imyambarire y’abandi bantu buri cyumweru cyitwa Up sync Battle yambaye nka Brenda Fassie.
Uyu muhanzi w’icyamamare uzwiho kuba mukeba ukomeye wa Diamond wamenyekanye mu ndirimbo nka Chekecha, Aje, Mwana n’izindi ubwo yitabiraga ikiganiro kuri televiziyo ya MtvBaseAfrica up sync battle, we yahisemo kwigana imyambarire y’umuhanzi w’igitsinagore w’umunyafurika y’Epfo witwa Brenda Fassie. Nk’uko tubikesha urubuga rwa Bongo 5.com ngo uyu muhanzi yaje yambaye imyenda ya Brenda Fassie igaragara mu mashusho y’indirimbo ye yitwa ’Vulindlela.’
Ali Kiba ari kumwe n’abari bitabiriye ikiganiro Up sync battle
Umuhanzi Ali Kiba yabaye nka Brenda Fassie
Inkuru ya Mawazi Fred
TANGA IGITECYEREZO