RFL
Kigali

PGGSS7: Ibyo Active batangaje nyuma y’igitaramo cyabereye i Huye –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2017 11:36
0

Igitaramo cya mbere cya PGGSS7 cyabereye mu mujyi wa Huye, itsinda rya Active ni rimwe mu bahanzi icumi bari bitezwe muri iki gitaramo ndetse banataramiye abafana ba muzika bari bateraniye kuri stade ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Nyuma y’iki gitaramo iri tsinda rikaba ryatangaje byinshi kuri iki gitaramo.



Bakiva ku rubyiniro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegereye Olivis umwe mubagize itsinda rya Active maze mu kiganiro kigufi uyu musore atangira avuga ko bishimiye uko abafana babakiriye ku rubyiniro, Olivis yongeyeho ko bishimiye kongera gusubira imbere y’abafana ba muzika baba bitabiriye PGGSS7 avuga kandi ko biteguye gukomeza gushimisha abakunzi babo muri iri rushanwa.

REBA HANO UKO ACTIVE YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 CYABEREYE I HUYE

Olivis mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko uko iri rushanwa rizagenda rikura arinako nabo bazajya babona impinduka ku myitwarire y’iri tsinda kandi bizeza abakunzi babo ko mu minsi iri imbere ubwo bazaba bari i Gicumbi biteguye kwitwara neza kuburyo bazashimisha abakunzi babo, aha uyu muhanzi yavuze ko iki aricyo gihe bakeneyeho ubufasha bw’abafana babatora.  

REBA HANO IBYO ACTIVE BATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 CYABEREYE I HUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND