RFL
Kigali

True Promises igiye gukorera igitaramo muri Kenya inafungure ku mugaragaro ishami yatangijeyo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/05/2017 15:08
0


Itsinda rya True Promises Ministries rigizwe n’abiganjemo urubyiruko baturuka mu matorero atandukanye rigiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kenya ndetse rinafungure ku mugaragaro ishami ryayo rikorera Nairobi.



True Promises yamamaye mu Rwanda mu ndirimbo ‘Mana urera’ n’izindi zinyuranye, izahaguruka i Kigali kuwa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2017 yerekeze muri Kenya mu mujyi wa Nairobi mu ivugabutumwa rigamije gufasha abantu kongera gusabana n’Imana ndetse no kubwiriza ubutumwa bwiza abatari bakira agakiza.

Igitaramo aba baririmbyi bagize True Promises bazakorera muri Kenya, cyitwa ‘Guhimbaza live concert’, kikaba kizaba ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 kuva Saa munani z’amanywa kugeza Saa kumi n’imwe n’igice, kwinjira akaba ari ubuntu. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Nairobi kuri All Saints Cathedral iteganye na Serena Hotel hafi ya Uhuru Park.

Image result for True Promises amakuruTrue Promises mu gihe cyo gutambira Imana

Kwizera Steven umwe mu bayobozi ba True Promises Ministries yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo bazafatanyamo na Trinity voices worship team hamwe n’umushumba wa All Saints Cathedral. Biteganyijwe kandi ko aba baririmbyi bazamarayo iminsi ine bakazagaruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha. Mu ntego zizaba zibajyanye harimo ivugabutumwa no gufungura ku mugaragaro ishami rya True Promies muri Nairobi. Kwizera yagize ati:

Tugiye muri Kenya mu gitaramo cyacu, ni twe twagiteguye nk’umuryango wa True Promises. Impamvu zitujyanyeyo ni: Ivugabutumwa mu ndirimbo ndetse no kuvuga amagambo y’Imana kugira ngo abantu bongere gusabana nayo ndetse abatarakizwa bakizwe. Tuzaba tugiye no gufungura True Promises ishami rya Nairobi ku mugaragaro, hariyo ishami ryatangiyeyo so, turashaka kuyifungura ku mugaragaro.

Muri iyi minsi ine True Promises izamara muri Kenya, izabasha no kwitabira ibiterane yatumiwemo aho kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi izakora amakesha (Overnight) azabera ahitwa Kitenge mu rusengero rwitwa Kingdom Palace ndetse initabire igiterane cyitwa Vision Shifters conference cyateguwe na Release International Missions kizabera kuri Antioch church tariki 27 Gicurasi 2017. 

Image result for True Promises amakuru

Mu gihe cyo guhimbaza Imana ni uko biba bimeze ku baririmbyi bamwe ba True Promises

Image result for True Promises amakuru

Hano ni igihe indirimbo yabo 'Mana urera' yabaga indirimbo y'umwaka muri Groove award

REBA HANO 'WADUSHYIZE AHAKWIRIYE' YA TRUE PROMISES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND