RFL
Kigali

Nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye ubusa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2017 8:34
1


“Nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye ubusa” Uyu ni wo mutwe w’ijambo ry’Imana ryateguwe n’umuvugabutumwa Ernest Rutagungira ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR.



Ijambo ry’Imana ni ukuri ndetse ni ubuzima, iyo tugeze mu bihe by’umubabaro ridusubizamo imbaraga, iyo twihebye riraduhumuriza kandi iyo dutannye riratugarura, muri ryo tuganira n’Imana, uca ukubiri naryo arayoba ni nayo mpamvu Umwami Dawidi yavuze ngo Nabikiye ijambo ryawe (Imana) mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho (Zaburi 119: 11).

Umwanditsi wa Zaburi 34 :20 yaranditse ati “Amakuba n'ibyago by'umukiranutsi ni byinshi, Ariko Uwiteka amukiza muri byose.” Ibi nta wabishidikanya ho kuko umutware w’isi ariwe satani (Yohana 12:31) yabaye igicibwa mu ijuru, akamanukira isi afite umujinya mwinshi (  Ibyah 12:12), nta kindi cyamuzanye rero uretse kwiba, kwica no kurimbura (yahana 10:10), ariko uko biri kose dufite umurengezi wacu ariwe Yesu.

Uru rugamba satani yatangije rwagiye rugira ingaruka ku bakiranutsi b’Imana benshi, ndetse bahura n’amakuba batigeze bagambirira, ariko dushima Imana ko benshi bahagaze kigabo bihanganira imibabaro bahuye nayo barushaho guhamya Umwami bizeye, twavuga nka Yobu warwanijwe na Satani ariko yirinda ikibi, aranesha, kugeza aho Imana yamuhamirije, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi? Imana ibwira Satani ko yakomeje gukiranuka kwe , n’ubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.” (Yobu 2:3). Si Yobu gusa ahubwo benshi mubatubanjirije bagiye bihanganira Imibabaro banyuzemo bahorwa Umwami yesu ariko ntibacogora.

 awulo yakomeje  abaroma 8:18 ati “ bonye y’uko Imibabaro y’iki gihe idakwiye kugereranwa n’ubwiza tuzahishurirwa, nanjye ndababwira benedata n’ubwo Satani yahagurukanye imbaraga nyinshi arwanya itorero ry’Imana, ntabwo ibi bikwiye kudutera gucogora gukorera Umwami wacu Yesu, SAtani arateza ibigeragezo byinshi ndetse bimwe binahera muri Bene data ariko mukomere kandi mushikame, ntimugamburure mu makuba kuko gukomera kwanyu kwaba kubaye ubusa (Imigani 24:10), ukwiye kumenya ko icyo satani ashaka ari uko ubivamo, wimutiza imbaraga, ahubwo tumurwanye kandi azaduhunga. Twambare intwaro zose z’Imana kugirago tudatsindwa n’uburiganya bwa Satani kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk'ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro ( Efeso 6:1-24).

Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda, ariko umukiranutsi w’Imana azabeshwaho no kwizera. nyamara nasubira inyuma, umutima w’Imana ntuzamwishimira.”, torero ry’Imana mwe kurangazwa n’iyi si izashira, nta mpamvu n’imwe dufite yo gusubira inyuma, ahubwo tugomba kugira kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu. ( Heb 10:37-39). Mugume mu murimo w’Imana kandi mugume uko mwari mugihamagarwa ( 1Kor 7:20), Yesu naza asasange Kwizera kukiri muri mwe, bitari ibyo Gukomera kwanyu kuba kubaye ubusa .  Yesu abahe umugisha .

Ernest RUTAGUNGIRA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mutokambali jean Bosco6 years ago
    Amen Amen





Inyarwanda BACKGROUND