RFL
Kigali

Miley Cyrus yahishuye uburyo yishimiye kuba Katy Perry yaramuhimbiye indirimbo ‘I kissed a girl’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/05/2017 12:22
0


Indirimbo ‘I kissed a girl’ y’umuhanzikazi Katy Perry, aho aba avugamo ko yasomye umukobwa kandi ko yabyishimiye yayihimbiye Miley Cyrus, ndetse ibi ngo byashimishije bitagira urugero uyu mukobwa nkuko yabitangaje nyuma y’imyaka ikabakaba 10 ishize iyi ndirimbo isohotse.



Miley Cyrus yabitangaje ibi mu kiganiro yagiranye na KTU, aho yagize ati “Igihe indirimbo ‘I kissed a girl’ isohoka nari ndimo gukina filime ya ‘Hannah Montana’ nyumva kuri radiyo hanyuma bamubaza(Katy Perry)uwo yaba yararirimbiye iyi ndirimbo maze avuga ko ari njye. Nahise ntangira kuvuza induru, numvaga byandenze."

 Katy Perry, Miley Cyrus

Yakomeje agira ati "Nyuma rero yaje no kunsaba kujyana na we muri ‘MTV Video Music Award’ nibwo bwa mbere twahuye duhita tuba inshuti kugeza n’ubu tukiri inshuti, ndakeka ko ari we nshuti yanjye ya cyera kurusha abandi bose.”

Résultat de recherche d'images pour "Miley Cyrus and Katy Perry images"

Aha Miley Cyrus na Katy Perry bari kumwe mu birori bya Grammy Awards 2015

Mu mwaka wa 2008, Katty Perry yatangaje ko iyi ndirimbo yayanditse atarebeye ku mukobwa umwe ariko abenshi mu bo yatekerezaga ayandika harimo Miley Cyrus, Angelina Jolie, Scarlett Johnson na Nathalie Portman.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND