RFL
Kigali

PGGSS7 PREVIEW: Amateka n’ibigwi bya Social Mula, umwe mu bahatanira PGGSS7. Ni nde uzakijyana?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/05/2017 18:12
1


Iminsi isigaye ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ritangire irabarirwa ku ntoki, muri iyi minsi ya nyuma Inyarwanda.com twatangiye kugerageza kunyura ku mateka ya buri muhanzi uri muri iri rushanwa kugira ngo abasomyi bacu bazagere igihe cyo kubakurikira babazi neza.



Nyuma ya Active, Bull Dogg, Christopher na Danny Nanone, Davis D, Dream Boys ,Mico The Best Oda Paccy  ndetse na Queen Cha ni ukuvuga ngo hasigaye Social Mula kugira ngo icumi bari muri PGGSS7 buzure. Kuri iyi nshuro tunasoza iyi nkuru yihariye ku bahanzi bitabiriye PGGSS7 tugiye kurebera hamwe amateka n’ibigwi bya Social Mula, nta kindi gitumye tugiye kuvuga kuri Social Mula bwa nyuma ni uko ari we wahawe nimero ya 10 mu irushanwa rya PGGSS7 ari nayo ya nyuma.

Amateka ya Social Mula muri muzika…

Social Mula ni umwe mu bahanzi abantu benshi badatinya guhamya ko afite ijwi ryiza ndetse akaba n'umuhanga mu kuririmba. Social Mula yatangiye muzika ye mu 2011. Social Mula yari umwe mu bahanzi babarizwaga mu nzu itunganya muzika y’Ibisumizi yari iyobowe n’umuraperi Riderman. Ubwo iyi nzu yayivagamo muri 2013 Social Mula yahise yinjira muri Decent Entertainment.

Social yabaye muri Decent Entertainment kuva muri 2013 kugeza muri 2015, ubwo yatandukanaga na Decent Entertainment, Social Mula yahise atangira gukorana na Promo one ikimufite mu nshingano kugeza magingo aya. Promo one ifasha uyu muhanzi ni nayo ikomeje kumufasha n'ubu kuba ageze aho agera gusa batirengagije ahandi yanyuze nabo dore ko hari itafari bashyize ku iterambere ry’uyu muhanzi.

socialSocial Mula

Social Mula mu gihe cye cya muzika afite indirimbo zakunzwe zirimo; Abanyakigali, Umuturanyi, Rurayunguruye, Ku ndunduro, Mu buroko, Muvara ndetse n’izindi zagiye zikundwa bigatuma uyu muhanzi aguma mu mitima y'abakunzi ba muzika bamukundiye ijwi ryiza ndetse hakaba n'abahamya ko indirimbo ze ziba zandikanye ubuhanga bwinshi.

Mu bijyanye n’ibihembo nta gihembo na kimwe cya muzika Social Mula aregukana icyakora muri 2014 ubwo Salax Awards yabaga yari mu kiciro cy’abahanzi bashya gusa cyegukanwa na Active yatwaye Best New Artist 2014. Social Mula ariko nanone yagize amahirwe yo kwinjira muri PGGSS5 icyakora ntiyabasha kurenga amajonjora yatanze 10 bazengurukanye n’iri rushanwa igihugu.

Ku nshuro ye ya mbere Social Mula azazengurukana igihugu n’irushanwa rya PGGSS7 rigomba gutangira tariki 20 Gicurasi 2017, bakazahera mu gitaramo kizabera i Huye. Kuri ubu Social Mula yatomboye nimero icumi nk’umubare abakunzi be bazajya bamutoreraho muri iri rushanwa.

Tariki 24 Kamena 2017 ni bwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe na Social Mula ahatanira. Ese urabona ariwe uzacyegukana? ni nde ubona uzakijyana?

REBA HANO INDIRIMBO 'AMAHITAMO ' YA SOCIAL MULA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • senga6 years ago
    social mula ndaguuuukuuunda mana ndagushyigikiye nukuri indirimbo zawe zirubaka





Inyarwanda BACKGROUND