RFL
Kigali

Bruce Melody bivugwa ko agiye kujya muri Kenya ku butumire bwa Coke Studio Africa, yahaye abakunzi be indirimbo nshya ‘Ikinya’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/05/2017 16:02
2


Umuhanzi Bruce Melody biravugwa ko ageze kure imyiteguro yo kwerekeza mu gihugu cya Kenya aho agiye igihe cy’icyumweru yitabiriye ubutumire bwa Coke Studio, gusa nubwo yitegura iby’uru rugendo uyu musore yahisemo gusigira abafana be indirimbo ye nshya yise ‘ikinya’ mu rwego rwo kwanga gusiga abafana be ntacyo abahaye.



Bruce Melody aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangaje ko atigeze akunda kuvuga kuri ibi bintu bya Coke Studio Africa kuko ubusanzwe batemera ko abivugaho cyane ko aribo babyiyamamariza. Icyakora mu magambo ye make kuri iyi nkuru yuko agiye kujya muri Kenya Bruce Melody yagize ati”Nibyo ngiye kujya muri Kenya ndagenda ku cyumweru  tariki 21 Gicurasi 2017 nzamarayo icyumweru ndi mu kazi ka Coke Studio Africa nibo bantumiye.”

KANDA HANO WUMVE 'IKINYA' INDIRIMBO NSHYA YA BRUCE MELODY

Uyu muhanzi watangaje ko nta byinshi yavuga kuri ibi bikorwa azaba agiyemo muri Kenya, yabwiye Inyarwanda ko mu cyuweru azamara muri Kenya azakora igitaramo cyateguwe na Coke Studio Africa. Bruce Melody kandi yahise aboneraho kubwira Inyarwanda ko hari indirimbo yamaze gushyira hanze ndetse ari gufatira n'amashusho ku buryo azajya muri Kenya Video yayo yarangiye bikamworohereza kuyamamaza muri kiriya gihugu.

bruceBruce Melody umwe mu bahanzi bahagaze bwuma muri muzika nyarwanda

Tubibutse ko uyu muhanzi uherutse kwegukana umwanya wa kane muri PGGSS6 agiye kujya muri Kenya nyamara nta gihe kinini cyari gishize avuye muri Uganda aho yakoreye igitaramo cya Rwanda –Burundi Night cyabereye mu mujyi wa Kampala mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2017.

KANDA HANO WUMVE 'IKINYA' INDIRIMBO NSHYA YA BRUCE MELODY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bella6 years ago
    wawuu nishema kubanyarwanda nukuri dukunda Coke studio Africa ariko byari hibabaje kuba ntamunyarwanda twabonagamo. courage Bruce kd imana izaguhe gutera imbere muri byose
  • Karekezi6 years ago
    Nukuri byari bikwiriye ko are melody ujyayo umuzikawurwanda nusugire usagambe kwisi yose





Inyarwanda BACKGROUND