RFL
Kigali

Kampala:Tonzi yaririmbye mu gitaramo gikomeye cya Depite Babirye ashimishwa no gusanga benshi bazi indirimbo ze-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/05/2017 10:29
0


Umuhanzikazi Tonzi yaririmbye mu gitaramo gikomeye cya Depite Judith Babirye cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ashimishwa cyane no gusanga muri Uganda bazi indirimbo ze dore ko bafatanyije kuririmba Sijja muvako, Kwa Neema n’izindi.



Igitaramo cya Depite Judith Babirye cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 kibera muri Serena Hotel i Kampala, cyitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bitanu nkuko Tonzi yabitangarije Inyarwanda. Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bahagiriye ibihe byiza mu kuramya no guhimbaza Imana hamwe na Judith Babirye na Tonzi umuhanzikazi nyarwanda ari na we muhanzi rukumbi yatumiye muri iki gitaramo cye.

Tonzi

Tonzi mu gitaramo cya Judith Babirye

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yadutangarije ko yishimiye gutumirwa mu gitaramo gikomeye cya Judith Babirye by’umwihariko ashimishwa cyane no gufatanya n’abantu bo muri Uganda kuririmba indirimbo ze dore ko ngo yasanze bazizi cyane cyane 'Sijja muvako'. Tonzi avuga ko kuba abahanzi nyarwanda batangiye gutumirwa mu bindi bihugu ndetse bagerayo bakishimirwa cyane, ari ikintu cyo kwishimirwa kuko bigaragaza ko umuziki nyarwanda uri kumenyekana. Yagize ati:

Nabyakiriye neza cyane kubona ntumirwa mu gitaramo kandi banyakiriye neza cyane bigaragaza ko umuziki nyarwanda uri kumenyekana, icyanshimishije cyane ni ukubona turirimbana indirimbo zanjye, Sijja muvako nasanze bayisi, wabonaga bari kuyiramya bayizi, ku muziki nyarwanda ni ikintu cyiza cyo kwishimira kuko kenshi twatumiraga abahanzi bavuye hanze ariko ubwo natwe batangiye kujya badutumira tukagenda ari cyo kitujyanye gusa, ni ikintu cyiza cyo kwishimira. Kandi nkaba nshimira abantu bose bambaye hafi mu Rwanda, abanyamakuru, abahanzi,abansengeye, umuryango wanjye n’abandi banteye inkunga kandi nizere ko tuzakomeza gukorana duteza imbere umuziki wacu.

Tonzi

Tonzi yishimiye gusanga muri Uganda bazi indirimbo ze

Judith Babirye wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Yesu Bela nange, Omusaayi, Wanjagala n’izindi ni umuhanzikazi wo muri Uganda ufatwa nk’umwamikazi mu muziki wa Gospel muri icyo gihugu. Kuri ubu Judith Babirye ni umwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko ya Uganda aho ahagarariye akarere ka Buikwe. Mu gitaramo Babirye aherutse gukora ari na cyo yari yatumiyemo Tonzi, kwinjira mu nyanya isanzwe byari ibihumbi 300 y'amashiringi ya Uganda naho mu myanya y'icyubahiro byari miliyoni eshatu na zo z'amashiringi ya Uganda. 

Amafoto ya Tonzi mu gitaramo cya Judith Babirye

TonziJudith BabiryeJudith Babirye

Tonzi kuri stage i Kampala

Judith Babirye

Judith Babirye kuri stage mu gitaramo cya mbere yakoze kuva yinjiye muri Politike

Tonzi

Tonzi hamwe na Wilson Bugembe umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda

REBA HANO UKO TONZI YARIRIMBYE MU GITARAMO CYA JUDITH BABIRYE


 REBA HANO 'SIJJA MUVAKO' YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND