RFL
Kigali

Esther Mbabazi utwara indege n’umukunzi we Olivier wo muri Beauty For Ashes batangaje itariki y’ubukwe bwabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/05/2017 8:40
2


Tariki ya 13 Ugushyingo 2016 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Olivier Habiyaremye wo muri Beauty For Ashes ari mu rukundo na Esther Mbabazi wanditse amateka yo kuba umunyarwandakazi wa mbere utwara indege. Kuri uwo munsi ni bwo Esther Mbabazi yemereye Olivier kumubera umukunzi.



Esther Mbabazi yabwiye ‘YEGO’ Olivier Habiyaremye nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana bisanzwe. Olivier Habiyaremye ni umucuranzi ukomeye muri Beauty For Ashes itsinda rihimbaza Imana mu njyana ya Rock, rikaba rikunzwe na benshi mu muziki nyarwanda bitewe n'ubuhanga bwabo. Olivier Habiyaremye agiye kurushinga nyuma ya mugenzi we Kavutse Olivier babana muri Beauty For Ashes dore ko we (Kavutse) yarushinganye na Amanda Fung tariki 9 Nyakanga 2016 mu birori byabereye i Gisenyi.

Esther Mbabazi ugiye kurushingana Olivier Habiyaremye, ni mukuru wa Miss Kwizera Peace igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016, bombi bakaba abakobwa ba Nyakwigendera Pastor David Ndaruhutse washinze Itorero Vivante mu Rwanda no mu Burundi. Esther Mbabazi ni we munyarwandakazi wa mbere watwaye ndetse n'ubu akaba ari wo mwuga we, by'akarusho aherutse kuza ku mwanya wa kabiri mu Banyafurika 30 bazamutse bakiri bato ku rutonde rwakozwe na Youth Village Africa. 

Image result for Esther Mbabazi utwara indege

Esther Mbabazi ni umunyarwandakazi wanditse amateka mu gutwara indege

Mu nkuru Inyarwanda.com yabagejejeho ubushize ivuga ko aba bombi bakundana, ntabwo itariki y’ubukwe bwa Esther na Olivier yari yakamenyekanye ariko magingo aya yamaze gutangazwa. Nk’uko Inyarwanda.com tubikesha inshuti za hafi z’aba bombi, ni uko imyiteguro y’ubukwe bwa Olivier na Esther igeze kure ndetse by’umwihariko Olivier Habiyaremye n'umukunzi we Esther Mbabazi bakaba batangaje itariki y’ubukwe bwabo.

Bakoresheje urubuga rwa Facebook, Olivier Habiyaremye na Esther Mbabazi, buri umwe yashyize hanze ifoto iriho gusa itariki y’ubukwe bwe na Esther, bene iyi foto benshi bakaba bayizi nka #Save the date aho abagiye gukora ubukwe cyangwa ikindi gikorwa runaka, batangaza iyo tariki mu gusaba abantu kuyibika bakazirikana igikorwa kizaba kuri uwo munsi. Nkuko bigaragara kuri iyo foto yashyizwe hanze, ubukwe bwa Esther na Olivier buzaba tariki 16 Nzeri 2017. 

Olivier

Olivier ubwo yatangariza inshuti ze kuri Facebook umunsi w'ubukwe bwe na Esther

Olivier

Olivier Habiyaremye ati "Uyu Esther ni we cyuki cyanjye"

Olivier Habiyambere

Hano bari mu byishimo bikomeye nyuma y'aho Olivier yambitse Esther impeta y'urukundo


Esther Mbabazi avuga ko Olivier Habiyaremye ari uwa mbere mu mujyi mu gucuranga gitari

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Indindagire
  • Rwirangira 6 years ago
    Wow mbega ibyishimo ndanezerewe cyane bitagira ingano pee!!!!





Inyarwanda BACKGROUND