RFL
Kigali

Kwibuka23: Korali New Melody yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Akira ihumure Rwanda’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/05/2017 18:24
0


Itsinda New Melody rigizwe n'abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Akira ihumure Rwanda’ ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abanyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Neema Marie Jeanne umwe mu bagize New Melody yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo 'Akira ihumure Rwanda' bayikoze bashingiye ku ijambo ry'Imana riri muri Yeremiya 29:11. Yagize ati "Twayobowe n'Umwuka Wera kubwira u Rwanda ko Imana igambiriye ibyiza. Nitwemerere umucyo w'agakiza gukomeza kutumurikira maze Imana ikomeze idusakazeho ibyiza".

Neema yakomeje avuga ko n’ubwo amateka y’u Rwanda ari mabi, abanyarwanda badakwiriye guheranwa nayo kuko umugambi w'Imana ari mwiza kuri bo. Yagize ati: "Muri make iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abanyarwanda. Nubwo amateka yacu yabaye mabi ntitugaheranwe nayo ahubwo duhumure, dukomere kuko umugambi w'Imana kuri twe ari mwiza"

New MelodyNew MelodyNew MelodyNew Melody

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AKIRA IHUMURE RWANDA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND