RFL
Kigali

Dj Pius ukubutse muri Nigeria yatangaje ko yakoreyeyo indirimbo ebyiri anasobanura byimbitse ibye na Trace TV

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/05/2017 11:04
2


Dj Pius mu minsi ishize yari yerekeje mu gihugu cya Nigeria aho byavugwaga ko agiye kurangiza ibiganiro yatangiye na Trace Tv ndetse akazavayo akoranye indirimbo n'abahanzi bo muri iki gihugu, Dj Pius mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gicurasi 2017 ni bwo yageze mu Rwanda atangaza byinshi ku rugendo rwe.



Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yagiranye ikiganiro cyihariye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com maze atangaza byimbitse icyo yari yagiye gukora mu gihugu cya Nigeria, anasobanura byimbitse ibye na Trace Tv byavugwaga cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

dj piusMuyoboke Alex yaje kwakira Dj Pius ku kibuga cy'indege

Dj Pius yabwiye Inyarwanda ko avuye muri Nigeria akoze indirimbo ebyiri yakoranye na Solidstar ndetse n’indi yakoranye na Kay Switch. Izi ni zo ndirimbo uyu muhanzi yemera ko yakoreye muri Nigeria gusa atangaza ko atagiye guhita azisohora kuko zitararangira neza anongeraho ko ako ari akazi kazakorwa n'abajyanama be.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ PIUS UKUBUTSE MURI NIGERIA

Usibye iby'indirimbo yakoreye muri Nigeria ariko Dj Pius yagarutse ku byavugwaga ko agiye kuba umukozi wa Trace Tv, avuga ko amasezerano bafitanye ari ayo umuntu ubahagarariye mu Rwanda, abajijwe icyo ibijyanye no kuba umu Dj cyangwa umukozi wa Trace Tv, Dj Pius yavuze ko yabisabwe ariko agahitamo kubaha undi muntu nubwo atamutangaje dore ko yatangaje ko abayobozi ba Trace Tv bagiye kuza mu Rwanda ibyo byose bazabyitangariza

dj pius

Dj Pius ashyira ibikapu mu modoka ngo yitahire

Dj Pius kandi yongeyeho ko agiye gutegura amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Wabulila wa’. Usibye amashusho y’iyi ndirimbo ariko Dj Pius yatangaje ko hari ibitaramo azitabira mu minsi iri imbere birimo n’igitaramo cyo kumurika Album nshya ya Jose Chameleone kiri mu minsi ya vuba kizabera mu gihugu cya Uganda.

UMVA HANO 'WABULILA WA' INDIRIMBO NSHYA DJ PIUS AHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ibinyoma no kwiyemera gusa, ubuse asobanuye iki?
  • 6 years ago
    ABA NIBO BAGIYE KUGEZA RWANDAN MUSIC TO ANOTHER LEVEL KUBERA BALI TALENTED APANA KUBERA KUVUGWA KUMA RADIO STATIONS CONGS TO DJ PIUS EN BRUCE MELODY GUSA TO MELODY UGOMBA KBA FREE UKAVUGA ICONGEREZA KUKO IRIYA NI PLAT FORM YA MUSIC CARIER YAWE





Inyarwanda BACKGROUND