RFL
Kigali

Ivan Minaert yisubiyeho yuzuza abakinnyi 18 agomba kwitabaza akina na Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2017 7:42
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2017 ni bwo Ivan Minaert umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport yari yatangaje abakinnyi umunani azakoresha akina na Rayon Sports umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona utarabereye igihe. Muri iki gitondo yongeyeho abandi icumi (10).



Mu bakinnyi yari yaraye atangaje ntibari barimo kapiteni Ally Niyonzima, Habimana Yussuf, Maniraeba Ambroise na Habimana Yussuf. Gusa kuri ubu abakinnyi bose asanzwe akoresha yabashyize ku rutonde nubwo hatarimo Ally Niyonzima kapiteni w’iyi kipe.

Dore abakinnyi 18 Ivan Mineart yahamagaye:

Andre Mazimpaka (GK), Hassan Djumaine (GK), Fabien Twagirayezu, Daniel Mwiseneza, Shyaka Philbert, Patrick Ndikumana, Hassan Rugirayabo, Zagabe Jean Claude, Ambroise Manirareba, Abou Ndayegamiye, Lewis Harerimana , Tresor Gafura, Samba Cedric, Habimana Yussuf, Kevin Hakizimana, Arstide Habihirwe, Nshimiyimana Ibrahim na Ndayishimiye Christophe.

Dore abakinnyi umunani (8) Ivan Minaert yabanje gutangaza:

1.Mazimpaka Andre (GK)

2.Djumaine Hassan (GK)

3.Fabien Twagirayezu

4.Daniel Mwiseneza

5.Zagabe Jean Claude

6.Abou Ndayegamiye

7.Nshimiyimana Ibrahim

8.Ndayishimiye Christophe

Ally Niyonzima kapiteni wa Mukura Victory Sport ntari mu bakinnyi 18 bari buhura na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu

Ally Niyonzima kapiteni wa Mukura Victory Sport ntari mu bakinnyi 18 bari buhura na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND