RFL
Kigali

Mani Martin yerekeje muri Kenya –IMPAMVU y'uruzinduko rwe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:16/05/2017 20:00
3


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017 ni bwo umuhanzi Mani Martin yafashe rutemikirere yerekeza i Nairobi muri Kenya aho agiye gutangirira gahunda yo kumenyekanisha album ye 'Afro' ku mugabane wa Afrika.



Nkuko Mani Martin yabidutangarije ngo iri ni itangiriro ry’urugendo ateganya gukora mu bihugu bitandukanye bya Afrika mu rwego rwo gusakaza iyi album ye yakoze ahanini mu mwihariko wa kinyafurika dore ko ari naryo zina yayihaye.

Nerekeje Nairobi mu rugendo rwo guhura n’itangazamakuru mu rwego rwo kumenyekanisha album yanjye nshya AFRO. Nzakora ibiganiro bitandukanye  ku maradiyo na televiziyo. Nzanahura na bamwe mu bahanzi baho. Mani Martin aganira na Inyarwanda

Mani Martin

Mani Martin yerekeje i Nairobi, ndetse nyuma yaho ngo azakomereza no mu bindi bihugu ahereye ku byo mu karere yamamaza AFRO

Iyi album ‘Afro’ yakozwe mu buryo bwihariye mu gihe cy’imyaka ibiri. Mu kuyitunganya Mani Martin yateye umugongo uburyohe butangwa na mudasobwa ahubwo ashyira imbere kwifashisha abantu batandukanye b’abahanga mu bya muzika ayikora mu buryo bw’umwimerere muri studio (Live recording) hatifashishijwe cyane mudasobwa nkuko yabidutangarije mbere gato y’uko ayishyira ku isoko. 

Umwihariko wa mbere ni uko ari indirimbo zatekerejweho zikanashyirwaho umusanzu n'abahanga batandukanye, mu bitekerezo no mu bikorwa, ziririmbwe mu ndimi ikinyarwanda, igiswahili, igifaransa n'icyongereza, ikindi muri iyi Album dufatanije na Producer Mastola waturutse i Kinshasa azanywe nayo, Kesho band n'abandi bacuranzi b'abahanga niyambaje, twayikoze mu buryo bw'umwimerere (Live Recording) tugerageza kudashyira imbere uburyohe butangwa na za mudasobwa. Mani Martin

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Afro' yitiriwe iyi album 


Album Afro igizwe n’indirimbo 14, ikaba ari iya 5 uyu muhanzi yashyize hanze nyuma ya Isaha ya 9 mu 2007, Icyo dupfana mu 2010, Intero y’amahoro mu 2011 na My Destiny yaherukaga gukora mu 2012. 

Tubibutse ko iyi album ya Mani Martin ‘AFRO’ kuri ubu igurishirizwa kuri Internet ukaba wayibona unyuze hano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Soso6 years ago
    Courage rwose Martin, tukuri inyuma
  • David6 years ago
    Afro ni nziza pe. Video yatekerejweho. Benshi bazazima ugicuranga muzika. Ayo mu zabukuru tuzayaguha pe.
  • chantal6 years ago
    Mani martin ugira indirimbo nziza nijwi ryiza guma utere imbere





Inyarwanda BACKGROUND