RFL
Kigali

USA: Mfizi Lucky uherutse gukorana indirimbo na Umutare Gaby, yashyize hanze iye nshya yise ‘Akarabo’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/05/2017 13:34
0


Mfizi Luck ni umuhanzi ukizamuka utaratangira kumenyekana mu mitwe ya benshi icyakora ni umuhanzi uzanye izindi mbaraga muri muzika nyarwanda, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ashyize hanze indirimbo yakoranye na Umutare Gaby, uyu musore yamaze gushyira hanze indi ndirimbo ye nshya wenyine.



Iyi ndirimbo nshya ya Mfizi Lucky nayo yayikoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko ari naho asanzwe atuye. Aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko uburyo abanyarwanda bakiriye indirimbo ye ya mbere ari nayo yakoranye na Gaby Umutare ari byo byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane ku buryo yahise ashyira hanze iyi ndirimbo ye ya kabiri.

UMVA HANO INDIRIMBO YE NSHYA 'AKARABO'

Mfizi LuckyMfizi Lucky umunyarwanda uba muri USA

Mfizi Lucky wifuza kuza gufatira mu Rwanda amashusho y’indirimbo ye na Umutare Gaby yavuze ko agiye gukora ku mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya ‘Akarabo’ ku buryo agera hanze mu minsi ya vuba. Usibye amashusho y’iyi ndirimbo kandi Mfizi Lucky ngo hari n'izindi ndirimbo ari gukoraho muri studio nazo zizajya hanze mu gihe kiri imbere.

UMVA HANO INDIRIMBO YE NSHYA 'AKARABO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND