RFL
Kigali

Eric Nshimiyimana yagize icyo avuga ku bakinnyi be barimo Kubwimana Cedric, Sebanani Emmanuel na Mubumbyi Bernabe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2017 16:18
0


Eric Nshimiyimana umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali hari uko asobanura imyitwarire y’abakinnyi be barimo Sebanani Emmanuel Crespo, Mubumbyi Bernabe na Kubwimana Cedric bita Jay Polly uko bitwaye muri uyu mwaka w’imikino ndetse n’uburyo bagiye bahindagurika bamwe bikabaviramo gusubira inyuma.



Muri uyu mwaka w’imikino Kubwimana Cedric bita Jay Polly yatangiye ari umukinnyi mwiza w’inyuma ibumoso muri AS Kigali ndetse byageze naho Eric Nshimiyimana abwira abanyamakuru ko ari umwe mu bakinnyi beza afite ariko uko shampiyona yagiye yigira imbere uyu musore yagiye amanuka buhoro buhoro kugeza magingo aya aho atakibona umwanya.

Ese Nshimiyimana avuga iki ku myitwarire ya Kubwimana Cedric?

Nk’uko nabibabwiye Cedric ni umukinnyi mwiza. Kuvuga ko adakina ngo nuko ari umukinnyi mwiza….ushobora kuba umukinnyi mwiza ariko ntukine, biterwa n’ibintu bine mu mupira w’amaguru; harimo Physique (Imbaraga z’umubiri), Techniques (Ubuhanga), Tactiques (amayeri) na Mentale (uko umukinnyi yiteguye mu ntekerezo). Iyo kimwe kitagenda neza ku kigero kimwe n’ibindi bigatangira kugera muri 40% na 30% iyo utabyujuje ntabwo twakwihanganira. 

Cedric ni umukinnyi mwiza ariko ikibazo kiri kuri we ku buryo hari imikino koko yatangiye akina usibye ko tutamukoreye isuzuma ry’ubuzima mbere yuko dutangira shampiyona tuba tuzi ibiro byabo..Cedric hari imikino irenga ine twakinnye muvanamo mu gice cya mbere. Ariko umurebye uko yaje, ibiro yari afite wakwibaza impamvu. Eric Nshimiyimana akomoza kuri Cedric

Eric Nshimiyimana agaruka kuri Mubumbyi Bernabe bita Baloteli.

Kuva yava mu ikipe ya APR FC, Mubumbyi Bernabe yatangiye atitwara neza mu busatirizi ku buryo Eric Nshimiyimana yakomeje kuvuga ko umunsi umunota we wo gutsinda wageze azigaragaza. Ibi byaje kuba ubwo yanyagiraga Mukura Victory Sport ibitego bine (4) wenyine ku munsi wa 22 wa shampiyona.

Nyuma yaho yaje gukomerezaho anatsinda igitego kimwe (1) yinjije Musanze FC ku munsi wa 23 wa shampiyona.

Ubwo yamuvugagaho, Eric Nshimiyimana yagize ati "Bernabe ni umukinnyi utareka kuko umunota uwo ariwo wose ashobora kugukorera ikintu cyiza. Ni umukinnyi navuga ko atungurana ashobora kugutsinda igitego bitewe nuko aba ameze. Ni umukinnyi udashobora kureka kuko niyo atatsinda igitego usanga ubwugarizi buba budatuje. Afite igihagararo gishobora gutuma ikipe duhanganye imutinya. Yatsinze ibitego bine wenyine anatsinda Musanze anahusha penaliti. Urebye aragenda azamuka uko iminsi ijya imbere."

Eric Nshimiyimana hari icyo avuga no kuri Sebanani Emmanuel Crespo

Sebanani Emmanuel Crespo rutahizamu wa AS Kigali yatangiye umwaka w’imikino ari mu basore bareba mu izamu ku kigero kitari kibi ariko Eric Nshimiyimana ntabwo akimubonamo ubukana nk’ubwo yatangiranye. Sebanani yatangiye kumanuka amaze gushyitsa ibitego bitandatu (6) muri shampiyona.

Eric Nshimiyimana avuga ko ibya Sebanani byatangiye kuyoberana ku munsi wa 13 wa shampiyona ubwo AS Kigali yatsindwaga na Police FC ibitego 3-0 kuko ngo niho yahise abona ko yatangiye gusubira hasi nyuma ngo aza gusanga hari imyitozo yakoraga yihariye atagikora.

Crespo umusaruro we wasubiye hasi kuko nibaza ko dutangira shampiyona yari umukinnyi uba mu bakinnyi 11 babanzamo, ariko kuva twakina na Police FC ku munsi wa 13 niho urwego rwe rwatangiye kumanuka. Yatangiye kujya akina nkamuvanamo ku buryo byageze aho ntamushyira no mu bakinnyi 18 ariko byose byatewe no kuba adahagaze neza. Ntabwo ari izina bisaba ko no mu myitozo ukurikiza ibyo tugusaba. Eric Nshimiyimana avuga kuri Sebanani

Eric Nshimiyimana yakomeje agira ati "Ubundi imyitozo ni umukoro, umukino ukaba ikizamini. Iyo utabashije kugeza aho twifuza utameze neza…Crespo turi kuganira. Abakinnyi bacu (mu Rwanda) iyo akinnye neza agakina nk’imikino itatu ahita ajya mu kiruhuko akumva ko birangiye, ibyo yakoraga ugasanga arabiretse. Hari imyitozo bwite (Entrainement Individuel) Crespo yajyaga akora ariko yarabiretse kandi nibyo byamufashaga."

Kubwimana Cedric Jay Polly arazira ko umubiri we atamenya kuwugenzura nk'umukinnyi

Kubwimana Cedric Jay Polly arazira ko umubiri we atamenya kuwugenzura nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru

Sebanani Emmanuel Crespo yasubiye inyuma azira kudakora imyitozo y'ikirenga

Sebanani Emmanuel Crespo yasubiye inyuma azira kudakora imyitozo y'ikirenga

Eric Nshimiyimana  abona ko Mubumbyi yazamuye urwego rw'imikinire

Eric Nshimiyimana  abona ko Mubumbyi yazamuye urwego rw'imikinire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND