RFL
Kigali

Rwabugiri Omar hari uko agereranya FC Musanze na APR FC yahozemo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2017 19:06
1


Rwabugiri Omar umunyezamu w’ikipe ya FC Musanze wanarerewe mu ikipe ya APR Football Club avuga ko aya makipe yose akina umupira w’amaguru ariko atandukanira mu ntego batangirana umwaka w’imikino.



Aganira na INYARWANDA nyuma y’umukino banganyijemo ibitego 3-3 na Rayon Sports bakanasezererwa mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, Rwabugiri yemeje ko imbaraga ze na FC Musanze nk’ikipe ariho zigarukira bitandukanye n’intego APR FC iba ifite.

“Amakipe aratandukanye…amakipe ni abiri atandukanye kuko buri imwe usanga ifite intego zitandukanye n’indi. Intego za Musanze si kimwe n’iza APR FC, urumva rero aho tugejeje aha (Muri 1/8) birahagije kuri Musanze ntabwo ari kimwe na APR FC”. Rwabugiri Omar.

Uyu musore wageze muri FC Musanze mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 avuga ko batavuyemo nabi ahubwo ko bagomba gukomereza aho bari bageze bakubaka ibintu bikomeye. “Ni ugukomerezaho twubaka tureba ahantu byapfiriye kugira ngo tugire aho tugera tunatere imbere kuko APR ifite urundi rwego iriho tukakwigereranyaho twe (FC Musanze).Bitarandukanye”. Rwabugiri Omar.

Ubwo umukino banganyijemo na Rayon Sports wari ugeze ku munota wa 69’, Rwabugiri Omar yahawe ikarita y’umuhondo banatera coup franc yabyaye igitego cya gatatu cya Rayon Sports. Aha Rwabugiri yazizwaga no kuba yarakoze ku mupira yarenze urubuga rw’amahina.

Dore uko abisobanura: "Ukuntu byagenze….njyewe nasatiriye umupira kuko wari uri hejuru ariko sinari napimye neza urubuga rwanjye ngo nihe intera nini, ubwo naje kurenga umurongo ariko ndi hejuru(Mu kirere) binsaba ko ngumya kumanika amaboko bahita bantera umupira ku maboko. Niko byagenze.

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Fc Musanze yemera ko APR FC ari ikipe ikomeye

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Fc Musanze yemera ko APR FC ari ikipe ikomeye

 Rwabugiri agurukira umupira

Rwabugiri agurukira umupira

Rwabugiri acungana n'ishoti rya Manzi Thierry wa Rayon Sports

Rwabugiri acungana n'ishoti rya Manzi Thierry wa Rayon Sports

Muri uyu mukino Rwabugiri yari afite akazi katoroshye bitewe n'imipira yahoraga icaracara imbere y'izamu rye

Muri uyu mukino Rwabugiri yari afite akazi katoroshye bitewe n'imipira yahoraga icaracara imbere y'izamu rye

Hari ubwo amashoti yamubanaga uruhuri imbaraga zikabura abaganga bagasanasana

Hari ubwo amashoti yamubanaga uruhuri imbaraga zikabura abaganga bagasanasana

Kwizera Pierrot uamuteye ibitego bitatu inyota iramutaha

Kwizera Pierrot yamuteye ibitego bitatu inyota iramutaha

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    hhjhh araceka kbsa icyakaaaaaaaaa





Inyarwanda BACKGROUND