RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Nyuma y’ubutinganyi hadutse abasezerana na bo ubwabo byiswe Sologamy

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/05/2017 11:26
4


Mu gihe isi igenda ihindagurika ni ko n’ibintu bitandukanye bihindukana nayo. Muri byo harimo n’ibijyanye n’umuhamagaro wo gushakana, habanje kuza iby’abashakana bahuje ibitsina abantu bageraho barabimenyera ariko hadutse abasezerana na bo ubwabo, ibi byitwa sologamy.



Uyu muco wo kwisezeranya (sologamy) ugizwe no kwisezeranya kwikunda no kwiyitaho kugira ngo ugire ibyishimo byuzuye utangiye gukura ariko nta hantu uku gusezerana kwari kwemerwa n’amategeko. Muri uku gusezerana, usezerana ashobora gutumira inshuti n’abavandimwe, mu cyimbo cyo kuba afite uwo basezerana, agahita yisezeranya ibyo abandi basezeranya abo bagiye kubana hanyuma yabishaka akanakora ibirori nk’uko bigenda mu bundi bukwe bwose.

Umukobwa witwa Erika Anderson w’imyaka 37 aherutse kwisezeranya mu mujyi wa Brooklyn ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko gusezerana nawe ubwawe ari iby’agaciro. Yagize ati “Navuga ko ari uburyo umugore ubwe yibwira YEGO. Bisobanuye ko twihagije kabone n’ubwo twaba nta wundi muntu tubifatanyijemo”

Erika Anderson yasezeranye na we ubwe

Mu bukwe bwe, uyu mukobwa yari yambaye ikanzu y’umweru nk’abageni anafite indabo inyuma ye hagaragara ikiraro cya Brooklyn n’umujyi wa New York.  Aho byari bitandukaniye n’ubundi bukwe busanzwe n’uko nta muntu wari umutegereje ngo basezerane. Anderson yatangaje ko yari arambiwe abantu bamubaza impamvu akiri ingaragu nuko imbere y’inshuti n’umuryango abereka ibirori ashyingirwa na we ubwe.

Erika Anderson

Si uyu mukobwa gusa kuko uyu muco wa sologamy uri gukura ndetse hari amakompanyi yatangiye gutanga serivisi zijyanye n’ubu bukwe, nko muri Canada hari ikompanyi yitwa ‘Marry Yourself’ itanga serivisi zirimo gutegura ubukwe no kubufotora. Hari kandi n’urubuga IMarriedMe.com rwatangijwe n’umugabo witwa Jeffrey Levin, rutanga inama zitandukanye ku bashaka kwikorana ubukwe ndetse n’izindi serivisi zirimo impeta, amakarita y’ubukwe n’ibindi.

Anderson nyuma y’umwaka umwe amaze yikoranye ubukwe yakoze urugendo ari wenyine ajya gutembera muri Mexico. Ngo n’ubwo yasezeranye na we ubwe, ntibimubuza guteretana n’abandi bantu ndetse ngo aramutse abaonye undi basezerana yabikora. Umubare munini w’abagana uku gusezerana ni igitsina gore.

Source: wusa9






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gigi6 years ago
    Iyi ndayishyigikiye ntaho ihuriye n ubutinganyi kandi ndacyeka ntawuyirimo wakwica inyuma.
  • Safi6 years ago
    Mana yanjy abasenga basenge kko isi injyeze kundunduro kbx ubuse nkibi tubyite iki? Mana fasha abagaragu bawe...
  • 6 years ago
    Imana irihangana pe!gusa nibe niyo kuko aho kugira ngo ukore ubutinganyi wakora iyi!gusa musenge mukomeje da birakomeye
  • 6 years ago
    Totalement d'accord!





Inyarwanda BACKGROUND