RFL
Kigali

Peace Cup 2017: Hagati ya Rayon Sports na Police FC imwe igomba gusigara muri kimwe cya kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2017 11:25
0

Tombola y’igikombe cy’Amahoro igena uko amakipe azahura mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza yasize ihuje Rayon Sports na Police FC amakipe aheruka kunganya ibitego 2-2 muri shampiyona. Bivuze ko imwe muri izi izasigara muri iki cyiciro.



Aya makipe yamaze kwerekana ko yakina umupira mwiza hagati yayo bigendanye n’umukino uheruka kubahuza, azaba yisobanura hagati yayo yishakamo ikipe izajya muri ½ cy’irangiza.

Ubwo shampiyona yatangiraga ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Police FC ibitego 3-0 kuwa 14 Ukwakira 2017 mbere yuko banganya ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyurwa wakinwe kuwa 25 Gashyantare 2017 ubwo Gianni Infantino uyobora FIFA yari kuri sitade Amahoro.

Rayon Sports niyo ifite iri rushanwa riheruka mu gihe Police FC iriheruka mu 2015 ubwo yatsindaga Rayon Sports ku mukino wa nyuma

Rayon Sports ni yo ifite iri rushanwa riheruka mu gihe Police FC iriheruka mu 2015 ubwo yatsindaga Rayon Sports ku mukino wa nyuma

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza  ikipe ya APR FC igomba gutegereza ikipe iva hagati ya FC Bugesera na AS Muhanga mu mukino ugomba kubahuza kuri uyu wa Kabiri i Nyamata. Umukino ubanza AS Muhanga yatsinze igitego 1-0.

Bugesera FC izakina uyu mukino nyuma yo kuba yamaze guhagarika Nzunga Thierry umutoza wungirije, Kayitare Aimée wari ushinzwe tekinike na Ngayaberura Omar umuganga muri iyi kipe bose bazira guteza ibibazo mu ikipe binaganisha ku musaruro mucye iyi kipe ifite muri iyi minsi.

FC Marines yakuyemo Kiyovu Sport izahura na Espoir FC yasezereye Etincelles FC naho AS Kigali ihure n’Amagaju FC. Muri iki cyiciro naho amakipe azajya akina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

 Uko amakipe azahura muri ¼

*Rayon Sports vs Police FC
*APR FC vs Bugesera FC /AS Muhanga
*Marines FC vs Espoir FC
*AS Kigali vs Amagaju FC

Uko imikino yagenze:

Ku wa gatandatu

APR Fc 4-0 Sunrise Fc (Agg. 4-0)
SC Kiyovu 2-1 Marines Fc (Agg. 2-2)
Amagaju Fc 3-0 La Jeunesse (Agg.5-0)
Gicumbi Fc 1-1 Police Fc (Agg.1-3)

Ku cyumweru

Rayon Sports 3-3 Musanze Fc (Agg.5-4)
Espoir Fc 2-0 Etincelles Fc (Agg. 3-1)
AS Kigali 1-1 Mukura VS (Agg.3-1)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND