Pastor Fifi Cameron wari umuyobozi mukuru wa Zion Temple Gisozi ndetse akaba n’umwe mu bari bagize umuryango Abakobwa b’i Siyoni ukorera muri Zion Temple, yamaze gusezera ku nshingano zo kuba umupasiteri muri Zion Temple.
Tariki 13 Gicurasi 2017 ni bwo Pastor Fifi Cameron yanditse ibaruwa isezera kuri Apotre Gitwaza ndetse kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 Pastor Fifi yabwiye abakristo ba Zion Temple Gisozi ko yasezeye bitewe n’uko hari ibyo atumvikanaho na Apotre Gitwaza. Pastor Fifi asezeye nyuma y’iminsi 7 Apotre Gitwaza ahagaritse burundu abari ibyegera bye barimo Bishop Bienvenue, Bishop Dieudonne n’abandi ashinja kugenda bamusebya no kurwanira icyubahiro nk'icyo afite dore ko ngo bashakaga kureshya nka we bakiyibagiza ko Imana yabamuhaye ngo abayobore.
Ibaruwa Inyarwanda.com dufitiye kopi yanditswe na Pastor Fifi Cameron asezera ku nshingano zo kuba umuyobozi wa Zion Temple Gisozi, yavuze ko asezeye ku mpamvu ze bwite ndetse aboneraho gusaba Gitwaza ko yamwoherereza umuntu umusimbura. Pastor Fifi Cameron ntiyigeze yerura ngo avuge niba asezeye mu itorero rya Zion Temple, ahubwo yavuze ko asezeye ku nshingano zo kuyobora Zion Temple Gisozi.
Pastor Fifi Cameron yamaze gusezera
Pastor Fifi yijeje Apotre Gitwaza ko azakomeza kumubera umwana ndetse amwizeza ko icyo azakenera cyose kumenya cyangwa guhabwa kijyanye n’inshingano yari afite, yiteguye kuzakimugezaho n’umutima ukunze. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Pastor Fifi ngo tumubaze niba yasezeye muri Zion Temple cyangwa niba yasezeye gusa ku nshingano z’umupasiteri, ntibyadukundira kuko tutabashije kumubona kuri terefone ye igendanwa.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Pastor Fifi Cameron yasezeye muri Zion Temple ndetse akaba agiye gusanga bagenzi be birukanywe na Apotre Gitwaza bagafatanya gutangiza itorero World Revival Centre. Mu bandi bapasiteri bakomeye muri Zion Temple bivugwa ko bamaze kuva muri Zion Temple harimo: Pastor Rusagara, Pastor Fred Mulisa, Pastor Desire n’abandi. Mu ibaruwa isezera Pastor Fifi yanditse, yagize ati:
Impamvu: Gusezera ku nshingano z'umushumba wa Zion Temple Gisozi:
Ku muyobozi mukuru wa Minisiteri y’ijambo ry’ukuri Dr Apostle Paul Gitwaza akaba n’umubyeyi wacu, mbanje kubasuhuza mu izina rya Yesu kandi mbifuriza amahoro y’Imana. Ndashimira Imana Data wa twese, wayoboye inzira zanjye, akampuza na mwe, sinabura guhamya ko mwambereye umugisha mu buryo bwose haba mu Mwuka no mu buzima busanzwe. Mwarandeze, muranyigisha, murantoza, murangije muransengera kuba umushumba, murananyohereza gutangiza umurimo Gisozi.
Nyuma hafi y’imyaka ine maze nyobora, numvise bikwiye ko nsezera ku nshingano z’umushumba mukuru wa Paruwasi nyoboye kubera impamvu zanjye bwite, nkaba mbasaba ko mwanyoherereza unsimbura kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze. Mbijeje kuzakomeza kubabera umwana, mu byo nzashobozwa byose kandi ikintu cyose kijyanye n’inshingano mwanshinze muzakenera kumenya cyangwa guhabwa, nzakibagezaho n’umutima ukunze. Mbifurije amahoro y’Imana.
Ibaruwa isezera yanditswe na Pastor Fifi
Pastor Fifi Cameron hamwe n'umugabo we
Aba Bishops bahagaritswe na Apotre Gitwaza kuri ubu bivugwa ko bamaze gutangiza itorero riri gukorera Kicukiro. Apotre Gitwaza aherutse gutangaza ko umukristo wa Zion Temple uzifuza gukorana n’aba Bishops yahagaritse, ko amarembo akinguye, gusa ngo nibajyayo, bazagaruka muri Zion Temple ari abashyitsi. Yagize ati: "Umukristo wifuza gufatanya nabo, mu izina rya Yesu azabasange tuzamuha uruhushya, ntuzagende wihishe, gusa nugaruka muri Zion Temple uzaba umushyitsi, niduhagurutsa abashyitsi badusuye uzahaguruka. Muri Zion Temple Gatenga nihasigara babiri gusa, nzishimana nabo kandi nzakorana nabo. Uzagenda azaba avuye mu mirimo yose ya Zion Temple."
Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko hari abandi ba pasiteri bo mu yandi matorero bamaze gusezera bakaba bagiye gukorana na Bishop Bienvenue na bagenzi be bavuye muri Zion Temple. Abo bapasiteri harimo: Pastor Mucumbitsi wari umuyobozi wa Restoration church paruwasi ya Kicukiro n’abandi. Pastor Christopher wari umupasiteri muri Fousquare Gospel church na we yamaze gusezera, ubu akaba yatangije itorero riri gukorera i Remera.
Pastor Fifi Cameron yari umuyobozi wa Zion Temple Gisozi
Apostle Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi
Soma izindi nkuru zifitanye isano n'iyi umaze gusoma
BIRAVUGWA: Aba ‘Bishops’ beretswe umuryango na Apotre Gitwaza batangije itorero muri Kigali
Apotre Gitwaza yashyize yerura ko abari ibyegera bye yabahagaritse burundu muri Zion Temple ku isi
TANGA IGITECYEREZO