RFL
Kigali

Pastor Fifi Cameron wari umupasiteri ukomeye muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2017 10:03
26


Pastor Fifi Cameron wari umuyobozi mukuru wa Zion Temple Gisozi ndetse akaba n’umwe mu bari bagize umuryango Abakobwa b’i Siyoni ukorera muri Zion Temple, yamaze gusezera ku nshingano zo kuba umupasiteri muri Zion Temple.



Tariki 13 Gicurasi 2017 ni bwo Pastor Fifi Cameron yanditse ibaruwa isezera kuri Apotre Gitwaza ndetse kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 Pastor Fifi yabwiye abakristo ba Zion Temple Gisozi ko yasezeye bitewe n’uko hari ibyo atumvikanaho na Apotre Gitwaza. Pastor Fifi asezeye nyuma y’iminsi 7 Apotre Gitwaza ahagaritse burundu abari ibyegera bye barimo Bishop Bienvenue, Bishop Dieudonne n’abandi ashinja kugenda bamusebya no kurwanira icyubahiro nk'icyo afite dore ko ngo bashakaga kureshya nka we bakiyibagiza ko Imana yabamuhaye ngo abayobore.

Ibaruwa Inyarwanda.com dufitiye kopi yanditswe na Pastor Fifi Cameron asezera ku nshingano zo kuba umuyobozi wa Zion Temple Gisozi, yavuze ko asezeye ku mpamvu ze bwite ndetse aboneraho gusaba Gitwaza ko yamwoherereza umuntu umusimbura. Pastor Fifi Cameron ntiyigeze yerura ngo avuge niba asezeye mu itorero rya Zion Temple, ahubwo yavuze ko asezeye ku nshingano zo kuyobora Zion Temple Gisozi.

Image result for Pastor Fifi Zion Temple

Pastor Fifi Cameron yamaze gusezera

Pastor Fifi yijeje Apotre Gitwaza ko azakomeza kumubera umwana ndetse amwizeza ko icyo azakenera cyose kumenya cyangwa guhabwa kijyanye n’inshingano yari afite, yiteguye kuzakimugezaho n’umutima ukunze. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Pastor Fifi ngo tumubaze niba yasezeye muri Zion Temple cyangwa niba yasezeye gusa ku nshingano z’umupasiteri, ntibyadukundira kuko tutabashije kumubona kuri terefone ye igendanwa.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Pastor Fifi Cameron yasezeye muri Zion Temple ndetse akaba agiye gusanga bagenzi be birukanywe na Apotre Gitwaza bagafatanya gutangiza itorero World Revival Centre. Mu bandi bapasiteri bakomeye muri Zion Temple bivugwa ko bamaze kuva muri Zion Temple harimo: Pastor Rusagara, Pastor Fred Mulisa, Pastor Desire n’abandi. Mu ibaruwa isezera Pastor Fifi yanditse, yagize ati:

Impamvu: Gusezera ku nshingano z'umushumba wa Zion Temple Gisozi:

Ku muyobozi mukuru wa Minisiteri y’ijambo ry’ukuri Dr Apostle Paul Gitwaza akaba n’umubyeyi wacu, mbanje kubasuhuza mu izina rya Yesu kandi mbifuriza amahoro y’Imana. Ndashimira Imana Data wa twese, wayoboye inzira zanjye, akampuza na mwe, sinabura guhamya ko mwambereye umugisha mu buryo bwose haba mu Mwuka no mu buzima busanzwe. Mwarandeze, muranyigisha, murantoza, murangije muransengera kuba umushumba, murananyohereza gutangiza umurimo Gisozi.

Nyuma hafi y’imyaka ine maze nyobora, numvise bikwiye ko nsezera ku nshingano z’umushumba mukuru wa Paruwasi nyoboye kubera impamvu zanjye bwite, nkaba mbasaba ko mwanyoherereza unsimbura kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze. Mbijeje kuzakomeza kubabera umwana, mu byo nzashobozwa byose kandi ikintu cyose kijyanye n’inshingano mwanshinze muzakenera kumenya cyangwa guhabwa, nzakibagezaho n’umutima ukunze. Mbifurije amahoro y’Imana.

Pstor Fifi

Ibaruwa isezera yanditswe na Pastor Fifi

Image result for Pastor Fifi Zion Temple

Pastor Fifi Cameron hamwe n'umugabo we

Aba Bishops bahagaritswe na Apotre Gitwaza kuri ubu bivugwa ko bamaze gutangiza itorero riri gukorera Kicukiro. Apotre Gitwaza aherutse gutangaza ko umukristo wa Zion Temple uzifuza gukorana n’aba Bishops yahagaritse, ko amarembo akinguye, gusa ngo nibajyayo, bazagaruka muri Zion Temple ari abashyitsi. Yagize ati: "Umukristo wifuza gufatanya nabo, mu izina rya Yesu azabasange tuzamuha uruhushya, ntuzagende wihishe, gusa nugaruka muri Zion Temple uzaba umushyitsi, niduhagurutsa abashyitsi badusuye uzahaguruka. Muri Zion Temple Gatenga nihasigara babiri gusa, nzishimana nabo kandi nzakorana nabo. Uzagenda azaba avuye mu mirimo yose ya Zion Temple."

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko hari abandi ba pasiteri bo mu yandi matorero bamaze gusezera bakaba bagiye gukorana na Bishop Bienvenue na bagenzi be bavuye muri Zion Temple. Abo bapasiteri harimo: Pastor Mucumbitsi wari umuyobozi wa Restoration church paruwasi ya Kicukiro n’abandi. Pastor Christopher wari umupasiteri muri Fousquare Gospel church na we yamaze gusezera, ubu akaba yatangije itorero riri gukorera i Remera.

Pasiteri Fifi Cameroun

Pastor Fifi Cameron yari umuyobozi wa Zion Temple Gisozi

Image result for Pastor Fifi Zion Temple

Apostle Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi

Soma izindi nkuru zifitanye isano n'iyi umaze gusoma

Apotre Gitwaza yashyizeho ubuyobozi bushya yereka umuryango Bishop Vuningoma n’abandi ngo bendaga kumuhirika

U Bubiligi: Zion Temple ya Apotre Gitwaza yacitsemo ibice bamwe bajya gutangiza irindi bise World Revival Centre

BIRAVUGWA: Aba ‘Bishops’ beretswe umuryango na Apotre Gitwaza batangije itorero muri Kigali

Apotre Gitwaza yashyize yerura ko abari ibyegera bye yabahagaritse burundu muri Zion Temple ku isi

Apotre Dr Gitwaza ashinjwa n’aba Bishops yirukanye burundu ubusambanyi no gukorana na satani-INKURU UTAMENYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWAMAHORO CHANTAL6 years ago
    Murakoze kubwibyo mutugejejeho. ariko kandi ntangajwe nuko muvuzeko agiye kwifatanya naba Bishop kdi ibarwa ye itabigaragaza . *MURAKOZE*
  • 6 years ago
    Murakoze kubwibyo mutugejejeho ariko kdi ntangajwe nuko muvuzengo agiye gufatanya nabo ba bishop kdi mu ibarurwa ye ntahombibona byababyiza mumutegereje mukazamwibariza aho kumuhimbira Murakoze
  • Peter6 years ago
    Gitwaza yari yagowe kabisa,urabona uwo mupastoro wumugore ibizina yiyise koko? ni igikipe kbs
  • degau6 years ago
    Erega kiriziya n'imye gatolika ntagatifu. Ibindi n'uguhuzagurika.
  • kabarisa6 years ago
    Ariko ngye mbona RGB haricyo yarigomba gukora kugirango barengere inyungu zabakristo barimo kugaraguzwa agati naba bantu biyita abakozi bimana ariko ari ibirura byambaye uruhu rwintama(Gitwaza ari mu dill yamafaranga kuko yabonye abakristo bamaze kumwishurira imyenda yose yarafite mu ma banque ahimba imitwe yokwirukana bagenzi be kugirango iyo mitungo baruhanye bashaka ayisigarane wenyine n'umuryangowe)twe abanyarwanda turarambiwe induru zihora muri ayangirwa matorero"Gitwaza we yigize akamana igisigaye nukuzambyira abantu kugya bamusenga"wait and see...
  • Isirikoreye6 years ago
    Yoooo Maman Mélissa disi!!!
  • San6 years ago
    Nibagende rwose, Gitwaza I mana izamuha abandi
  • 6 years ago
    Hahaha Piter ubindi yitwa Nzungize twariganye kuri ecole congolaise I Bujumbura yari umukinnyi wahatari umugabo we cameroun yari umusirikali yamaze imyaka mugihome azira pillage muri congo bamuremuye none yigize impirimbanyi hahahaj aba escros 2
  • C6 years ago
    Umupasiteri "ukomeye" aba ameze ate? (Ukomeye azwi n'UWITEKA kuko ni WE uziitura buri wese muri twe)
  • LEZAWETU6 years ago
    MANA WAREMYE IJURUN'ISI; URENGERE ITORERO RYAWE MU RWANDA. MAEN.
  • jaliah Mupenzi6 years ago
    Nubundi Umwana iyakuze nawe yirwanaho ndumva Gitwaza azi Kurera bazamushimire ubwo bari bamaze kwiyumva.
  • M6 years ago
    Sibyiza gushinja umuntu utazi impamvu zamuteye gukora ibyo yakoze.
  • Aimable6 years ago
    ukuntu se agira umugabo wumunyamahoro? yewe ?
  • 6 years ago
    Izina rifite impanvu mugihe utazi iyo mpanvu iturize wikiyanduriza ubusa muvandi. kdi ntaho rihuriye nibiri kuri iyi page thx
  • Jor6 years ago
    Mwagiye mureka guharabikana koko ubwo kwinjira mubuzima bw'abantu privee byabageza kuki?Sibyiza guharabika uwasizwe
  • Ariane6 years ago
    Wowe peter na mugenzi wawe, ninde wabahaye uburenzira bwo gutuka abakozi b'Imana? @Peter ntawakugize umugenzuzi wamazina..kuko arayemerewe yose kuko harimo nayumugabo..nawe uvuga CV yiwe haruwabikubajije? Aho mwiganye i Bujumbura haturebaho iki? Ese ibyo umugabo we yibye haribyiwanyu yibyemo? Kuba ari umusirikare w'iguhugu agomba respect kuko arara adasinziriye ngo ubone umutekano. Gute utinyuka ukamwita Escrot? Pls pocket your foolish comment...
  • karamaga6 years ago
    Niba mwaramuyobotse nimureke abayobore ariko niba musanga mutagishoboye kuyoborwa nimugende mutanduranije.
  • karamaga6 years ago
    Niba mwaramuyobotse nimureke abayobore ariko niba musanga mutagishoboye kuyoborwa nimugende mutanduranije.
  • kazungu6 years ago
    Zion ni institution nini cyane, hari abagenda abandi bakinjira ntago yabura abayobora itorero. Ahubwo iki ni ikimenyesto cyiza ko iri torero rimaze gukura cyane....
  • Rangira6 years ago
    Oya uyu ndamuzi yitwa Nzungize Mukandera niba atarahinduye izina ariko simbizi gusa yanabyitwa ariko lettre officielle ikandikwaho les surnoms ni ikosa rikomeye ndetse guhindura amazina muri ubu buryo bihanwa n'itegeko. Mushishoze kuko yasezera nka Fifi Cameron ejo akaza nka Nzungize Mukandera mwazamukizwa n'iki ?





Inyarwanda BACKGROUND