RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umuryango: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/05/2017 9:28
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 20 mu byumweru bigize umwaka tariki 15 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’135 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 230 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1536Anne Boleyn, wari umwamikazi w’ubwongereza yagejejwe imbere y’urukiko aho yashinjwaga kugambanira igihugu, ubusambanyi, n’ibindi byaha bikomeye, aho yakatiwe igihano cy’urupfu n’akanama kihariye.

1718James Puckle, wari umunyamategeko mu mujyi wa Londres, yahawe icyemezo cy’ubuvumbuzi cy’imbunda ya mbere ya Machine gun.

1811: Igihugu cya Paraguay cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Espagne.

1817: Muri Philadelphia ho muri leta ya Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe za Amerika  hafunguwe ibitaro bya mbere byita ku barwayi bo mu mutwe.

1905: Umujyi wa Las Vegas warashinzwe, nyuma y’uko haguzwe ubutaka bungana na kimwe cya 2 cya kilometero kare (0.45km2) mu buryo bw’icyamunara bukaba aribwo bahise bwubakwaho uyu mujyi.

1940: Ikigo cya McDonald's kizwiho gukora ibiribwa cyafunguye resitora yacyo ya mbere muri San Bernardino, California.

1948: Nyuma yo gusenyuka kwa Leta y’agateganyo ya Palestine, ibihugu bya Misiri, Transjordan, Liban, SyriaIraq na Arabiya Saudite byateye igihugu cya Israel bitangiza intambara hagati ya Israel n’ibihugu by’abarabu.

1970:Richard Nixon wari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yazamuye mu mapeti ya gisirikare abagore 2 aribo Anna Mae Hays na Elizabeth P. Hoisington abaha amapeti ya Jenerali (General) baba abagore ba mbere bageze kuri uru rwego mu gisirikare cya Amerika.

2008: Leta ya California yatoye itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina gukora ubukwe mu mategeko, iba Leta ya 2 nyuma ya Massachusetts yo yatoye iri tegeko mu mwaka wa 2004.

2010: Umunya-Australia-kazi Jessica Watson yaciye agahigo k’umuntu wa mbere ukiri muto ku isi ubashije gukora urugendo rwo kuzenguruka isi wenyine, ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko.

Abantu bavutse uyu munsi:

1859Pierre Curie, umunyabugenge w’umufaransa, akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera ubuvumbuzi yakoze afatanyije n’umugore we Marie Curie muri Radioactivité nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1906.

1981Patrice Evra, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa yabonye izuba.

1982: Jessica Sutta, umuririmbyikazi, umubyinnyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Pussycat Dolls nibwo yavutse.

1987: Andy Murray, umukinnyi wa Tennis ukomoka mu gihugu cya Ecosse yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2007Jerry Falwell, umuvugabutumwa w’umunyamerika akaba ariwe washinze kaminuza ya Liberty University yaratabarutse, ku myaka 74 y’amavuko.

2012: Zakaria Mohieddin, wari minisitiri w’intebe wa Misiri yaratabarutse, ku myaka 94 y’amavuko.

2013: Henrique Rosa, wabaye perezida wa Guinee Bissau yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umuryango.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND