RFL
Kigali

PGGSS7 PREVIEW: Amateka n’ibigwi bya Davis D, umwe mu bahatanira PGGSS7. Ni nde uzakijyana?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/05/2017 14:02
0


Iminsi isigaye ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ritangire irabarirwa ku ntoki, muri iyi minsi ya nyuma Inyarwanda.com twatangiye kugerageza kunyura ku mateka ya buri muhanzi uri muri iri rushanwa kugira ngo abasomyi bacu bazagere igihe cyo kubakurikira babazi neza.



Nyuma ya Active, Bull Dogg, Christopher na Danny Nanone kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe amateka n’ibigwi bya Davis D, ntakindi gitumye tugiye kuvuga kuri Davis D ni uko ari we wahawe nimero ya 5 mu irushanwa rya PGGSS7, bivuze ko tuzakomeza kujya dukurikiza uko bakurikirana, iri rushanwa rikazatangira turangije kubagezaho amateka n’ibigwi bya buri muhanzi wese uririmo.

Amateka ya Davis D muri muzika

Icyishaka David uzwi nka Davis D ni umuhanzi nyarwanda ukora injyna nyafurika, yatangiye muzika mu mwaka wa 2010 icyakora ntiyahise ashyira hanze indirimbo kuko muri icyo gihe ikibazo cy’amikoro cyari ingorabahizi kuri we, muri 2012 nibwo yatangiye gushyira hanze indirimbo ariko ntizikundwe cyangwa ngo zicurangwe.

Muri 2014 nibwo uyu muhanzi yumvikanye n’itsinda rya ‘All Star Music’ ryari riyobowe na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz bashaka kumufasha icyo gihe nibwo uyu muhanzi wari ukizamuka yashyize hanze indirimbo  yise ‘Biryogo’ iyi ikaba yaramufashije cyane kumenyekana aramamara nubwo mbere yari afite indi ndirimbo ‘My Sweet’ yakunzwe nubwo itari yatumye yamamara. Nyuma ya Biryogo uyu muhanzi wari ukizamuka yagiye akora izindi ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Mariya Kaliza, My People, n’izindi nyinshi. Muri 2016 nibwo uyu muhanzi yinjiye muri Incredible Record aho ari gukorera muzika kugeza magingo aya.

Davis D

Davis D wamamaye mu ndirimbo ye 'Biryogo'

Uyu muhanzi nta mateka menshi afite muri muzika nyarwanda icyakora akomeje kuyubaka gahoro gahoro dore ko usibye iyi PGGSS7 agiyemo ntarindi rushanwa yari yahanganamo rizwi cyangwa ikindi gihembo yigeze yegukana nubwo yari umwe mu bahanzi bari batoranijwe mu bihembo bya Salax Awards byari byitezwe mu mpera z'umwaka ushize ariko ntibibe.

Ku nshuro ye ya mbere Davis D yitabiriye irushanwa rya PGGSS7 rigomba gutangira tariki 20 Gicurasi 2017, bakazahera mu gitaramo kizabera i Huye. Kuri ubu Davis D yatomboye nimero gatanu nk’umubare abakunzi be bazajya bamutoreraho muri iri rushanwa.

Tariki 24 Kamena 2017 ni bwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe na Davis D ahatanira. Ese urabona ariwe uzacyegukana? ni nde ubona uzakijyana?

 REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YE NSHYA 'GO DOWN'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND