RFL
Kigali

Charly & Nina bakiva muri Nigeria bamaganye ibyo gutandukana na Muyoboke bahita bashyira hanze indirimbo nshya ‘Mfata’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/05/2017 22:22
4

Mu minsi ishize hari amagambo avuga ko Charly na Nina baba baratandukanye n’umujyanama wabo Muyoboke Alex, aba bakobwa bari bibereye muri Nigeria bakigera mu Rwanda bakiriwe n’uyu mujyanama wabo maze banyomoza izo nkuru zasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bahita banashyira hanze indirimbo nshya bise ‘Mfata’.



Charly na Nina bari bamaze hafi icyumweru muri Nigeria bakigera ku kibuga cy'indege i Kanombe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 bavuze ko bari bari mu ruzinduko rw’akazi aho bari baragiye gushaka abandi bahanzi bo mu bihugu byateye imbere ngo barebe nib anta bwenge babarahuraho, bakigera i Kigali rero bahamije ko aho bagiye baronse kandi bishimiye uko urugendo rwabo rwagenze dore ko ubwo umunyamakuru yababazaga iki kibazo basoje bibukije abanyarwanda umugani uvuga ko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA BISE 'MFATA'

Charly na NinaCharly na Nina bakigera ku kibuga cy'indege i Kanombe

Aba bahanzikazi babajijwe ku nkuru zo kuba baratandukanye na Muyoboke Alex batangaje ko ibyo ari ibihuha bidafite ishingiro bati” None se ubu twaatandukanye aza kudufata ku kibuga cy’indege? Ubuse ko tugiye gushyira hanze indirimbo nshya koko  twaba twaratandukanye akaba akoze akazi yasigaye akora kugeza ubwo tugiye kuyishyira hanze? Ibyo ni ibihuha bidafite aho bishingiye rwose.”

Charly na Nina bashyize hanze iyi ndirimbo ‘Mfata ‘ nyuma y’uko muri iyi minsi bari barahiriwe n’indirimbo zabo dore ko zakunzwe kuburyo bwo hejuru. ‘Mfata’ ikaba ije ikurikira face to face baherukaga gushyira hanze mu minsi ishize. Mu kiganiro na Muyoboke Alex umujyanama w’aba bakobwa yavuze ko nyuma y’iminsi mike amashusho y’iyi ndirimbo ahita ajya hanze nayo.

Charly na NinaCharly na NinaMuyoboke Alex yagiye kwakira aba bakobwa bakiva NigeriaCharly na Nina Ngayo nguko bati turacyari kumwe

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA BISE 'MFATA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safi3 years ago
    Nnex kobavuzeko bangiye Nigeria knd bazakorana numwe mubahanzi bakomey muri Lagos ubu baje bakoranye? Kwiyemera.com byaravuzwe Dj Pius arabisakuza Nne bagarutse ukobangiy apuuiuu fecke gsaaa
  • Kigema3 years ago
    Indirimbo ya fakeeèeeee
  • Babou3 years ago
    Charly & Nina murabizi turabakunda. Mfata ni uburyohe gusa gusa! Nzabagwa inyuma bitinde benye fitina bajiwuwe
  • 3 years ago
    oya ntago tbemera nagato ubuse biriya nibiki bishyize kuminwa bimeze nki...................


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND