RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abaforomo n’abaforomokazi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/05/2017 7:13
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 18 mu byumweru bigize umwaka tariki 12 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’132 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 233 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1551: National University of San Marcos, kaminuza ya mbere yabayeho ku migabane ya Amerika yose (iy’epfo n’iya ruguru) yarashinzwe, I Lima mu gihugu cya Peru muri Amerika y’epfo.

1881: Igihugu cy’ubufaransa cyafashe igihugu cya Tuniziya.

1937: Umwamikazi Elizabeth n’umwami George wa 6 bimitswe nk’abami b’ubwami bunini bw’ubwongereza na Ireland y’amajyaruguru.

1941: Konrad Zuse yashyize ahagaragara mudasobwa ya mbere yabayeho ku isi, ikaba yari yayihaye izina rya Z3, mu mujyi wa Berlin mu Budage.

1942: Mu gihe cya Jenoside y’abayahudi, abagera ku 1500 boherejwe mu cyumba cy’imyuka y’uburozi muri Auschwitz.

1955: Igihugu cya Autriche cyabonye ubwigenge nyuma y’uko ibihugu byari byaragifashe mu ntambara y’isi ya 2 bikirekuye intambara irangiye.

1978: Mu gihugu cya Zaire (Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo), inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi zafashe umujyi wa Kolkwezi, ukaba ari umujyi wabarizwagamo igice kinini cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara ya Katanga, maze igihugu gisaba ubufasha kuri Leta zunze ubumwe za Amerika, ububiligi, n’ubufaransa kugifasha gukura izi nyeshyamba muri uyu munjyi.

1982: Mu gihe yari mu gihugu cya Portugal, Papa Yohani Paul wa 2 yari yivuganwe na Juan María Fernández y Krohn akoresheje icyuma cyo ku mbunda ariko abarinzi bamufata ataragera kuri uwo mugambi.

2002: Jimmy Carter wari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yasuye igihugu cya Cuba mu ruzinduko rw’iminsi 5, aba perezida wa mbere wa Amerika ubashije gukandagira muri iki gihugu ku butegetsi bwa Fidel Castro kuva mu 1959.

2008: Umutingito ukaze wabarirwaga ku gipimo cy’umunani ku gipimo cya magnitude wibasiye agace ka Sichuan mu Bushinwa, uhitana abagera ku 69,000 abandi benshi barakomereka ndetse wangiza ibintu bitagira ingano.

Abantu bavutse uyu munsi:

1910: Dorothy Hodgkin, umuhanga mu by’ubuzima n’ubutabire w’umwongereza ukomoka mu gihugu cya Misiri, akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera ubuvumbuzi yagiye akora harimo kuvumbura umuti wa Penicilline, Vitamine B12 nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1994.

1918: Mary Kay Ash, umushoramarikazi w’umunyamerika washinze uruganda rukora ibikoresho by’isuku bya Mary Kay Cosmetics nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2001.

1929: Sam Nujoma, wabaye perezida wa mbere wa Namibiya yabonye izuba.

1976Kardinal Offishall, umuraperi w’umunyakanada yabonye izuba.

1986: Emily VanCamp, umukinnyikazi wa filime w’umunyakanada wamenyekanye muri filime Revenge nka Emily Thorne yabonye izuba.

1987: Gianluca Sansone, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1988: Marcelo Vieira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1978: Robert Coogan, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yaratabarutse, ku myaka 54 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2001: Alexei Tupolev, umukanishi w’umurusiya akaba ariwe whimbye ubwoko bw’indege bwa Tupolev Tu-144 yaratabarute, ku myaka 76 y’amavuko.

2006: Hussein Maziq, wari minisitiri w’intebe wa Libya yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizw uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abaforomo n’abaforomokazi (International Nurses Day)

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’umunaniro udakira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND