RFL
Kigali

PGGSS7 PREVIEW: Amateka n’ibigwi bya Christopher umwe mu bahatanira PGGSS7, Ni nde uzakijyana?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2017 17:09
3


Iminsi isigaye ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ritangire irabarirwa ku ntoki, muri iyi minsi ya nyuma Inyarwanda.com twatangiye kugerageza kunyura ku mateka ya buri muhanzi uri muri iri rushanwa kugira ngo abasomyi bacu bazagere igihe cyo kubakurikira babazi neza.



Nyuma ya Active na Bull Dogg, kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe amateka n’ibigwi bya Christopher, ntakindi gitumye tugiye kuvuga kuri Christopher ni uko ari we wahawe nimero ya gatatu mu irushanwa rya PGGSS7, bivuze ko tuzakomeza kujya dukurikiza uko bakurikirana, iri rushanwa rikazatangira turangije kubagezaho amateka n’ibigwi bya buri muhanzi wese uririmo.

Amateka ya Christopher muri muzika

Muneza Christophe uzwi ku izina rya Christopher ni umwe mu bahanzi beza b’injyana ya R&B u Rwanda rufite, uyu musore yadutse muri 2009-2010 ubwo yari amaze gutsinda amarushanwa yari yateguwe na Kina Music maze ahabwa amasezerano na Ishimwe Clement nyiri iyi studio. Kuva icyo gihe Christopher yatangiye gukora umuziki nk’umuhanzi ufite aho abarizwa, yaje  gukorana na Danny nanone indirimbo yise ‘Iri joro’ iyi ikaba ariyo ndirimbo yahise igira uyu musore icyamamare.

Si iyi ndirimbo gusa yakoze kuko nyuma ya ‘Iri joro’ yakomeje gukora aza gukora izindi nka: Uwo munsi, Habona, Byanze, Babyumva, Dutegereje iki, Agatima, Aba star n’izindi nyinshi uyu muhanzi yagiye akora zigakundwa ndetse zigakomeza kumwamamaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Uyu muhanzi wari warasinye amasezerano muri Kina Music byatangiye kuvugwa ko yaba ashaka gusezera muri iyi nzu nyuma ya PGGSS4 yari yaranitabiriye, icyakora nyuma y’ibiganiro izi nkuru zaje gushira dore ko yari akomeje akazi ke muri Kina Music, nyuma ya PGGSS6 nayo yari yitabiriye Christopher noneho yaje gufata icyemezo asezera muri Kina Music atangira kwikorana aha akaba yaratangaje ko n’umwana mu rugo hari igihe kigera akumva yajya kwibana agatangira ubuzima bwe.

Christopher amaze gukora ibitaramo bibiri bikomeye bye ku giti cye harimo icyo yakoreye muri Hotel Serena ku munsi w’abakundanye (St Valentin) muri 2014, iki gihe uyu muhanzi akaba yaramurikiraga abakunzi ba muzika Album ye ya mbere yise ‘Habona’, nyuma y’iki gitaramo Christopher muri 2017 yongeye gukora ikindi gitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri yise ‘Ijuru rito’ iyi ikaba yarayimurikiye muri Radisson Blu.

christopherChristopher Muneza

Usibye ibi bitaramo n’ibindi bikomeye uyu muhanzi yagiye agaragaramo hari n’ibitaramo yagiye gukorera ku mugabane w'Uburayi inshuro ebyiri zose dore ko muri 2014 aribwo bwa mbere uyu muhanzi yataramiye kuri uyu mugabane aha akaba yarakoreye ibitaramo mu Bubiligi no mu Busuwisi, nyuma hayo muri 2016 Christopher yaje gusubira mu Bubiligi aho yari agiye gukorera igitaramo mu mujyi wa Bruxelles.

Christopher mu marushanwa atandukanye cyangwa ibihembo yagiye ahatanira, PGGSS yo ayifitemo amateka akomeye

Christopher ntabwo yigeze atsindira igihembo muri Salax Awards, icyakora yakunze kubihatanira nubwo atigeze ahirwa ngo agire icyo yegukana, uyu musore amarushanwa yubakiyemo izina ni Primus Guma Guma Super Star, dore ko uko yongeraga kuryitabira ariko yazamuraga urwego rwe kugeza ubwo ku nshuro ya gatandatu iri rushanwa riba bikaba inshuro ya  gatatu yari agiyemo yegukanye umwanya wa kabiri.

Christopher yitabiriye iri rushanwa bwa mbere muri 2013 ubwo yaje kutagira amahirwe menshi ngo ajye mu bahanzi ba mbere, iki gihe igikombe cyegukanywe na Riderman, ku nshuro ya kabiri agiye muri iri rushanwa Christopher yagiyemo muri 2014 aha akaba yaraje kwegukana umwanya wa kane anegukana 350,0000frw. Ku nshuro ya gatatu agiye muri PGGSS hari ku nshuro yayo ya gatandatu dore ko muri 2015 atagize amahirwe yo kuryitabira agiyemo muri 2016 Christopher yahise yegukana umwanya wa kabiri anegukana 7,000,000frw.

Ku nshuro ye ya kane Christopher yongeye kugaruka mu irushanwa rya PGGSS7, aho ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rigomba gutangira tariki 20 Gicurasi 2017, aho bazahera mu gitaramo kizabera i Huye. Kuri ubu Christopher yatomboye nimero gatatu nk’umubare abakunzi be bazajya bamutoreraho muri iri rushanwa.

Tariki 24 Kamena 2017 ni bwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe na Christopher ahatanira. Ese urabona ariwe uzacyegukana? ni nde ubona uzakijyana?

UMVA HANO INDIRIMBO 'IJURU RITO' CHRISTOPHER AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lindsey6 years ago
    Niwe birumvikana!!!
  • 6 years ago
    tumuri inyuma
  • 6 years ago
    niwe birumvikana





Inyarwanda BACKGROUND