RFL
Kigali

Abafana ba Rayon Sports batangiye kubyina intsinzi y’igikombe bifashishije ‘Aho ugejeje ukora’ ya Thacien Titus-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2017 19:11
2


Mu gihe habura imikino ine gusa kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irangire, abafana ba Rayon Sports batangiye kubyina instinzi, bakaba bari kwifashisha indirimbo ‘Aho ugejeje ukora’ ya Thacien Titus.



Muri iyi shampiyona bisa naho Rayon Sports yamaze gutwara igikombe kuko isabwa gutsinda umukino umwe gusa mu mikino ine isigaye. Abafana ba Rayon Sports muri iyi minsi bitegura gutwara igikombe cya shampiyona, bari kugaragara mu gihe Rayon Sports iba yakinnye barimo kubyina intsinzi y'igikombe aho bifashisha indirimbo ‘Aho ugejeje ukora’ ya Thacien Titus, gusa bagahinduramo amagambo yayo amwe n’amwe.

Abafana ba Rayon Sports bumvikana baririmba iyi ndirimbo isanzwe ari iyo kuramya no guhimbaza Imana, gusa ahari Imana bagakoresha izina Jimmy Mulisa umutoza wa APR Fc mukeba wa Rayon Sports, bakavuga ko nta cyo babona bitura Jimmy Mulisa. Aba bafana bumvikana baririmba bati “Aho ugejeje ukora Mulisa mbaye ngushimiye, ndabyibutse ibyo wankoreye, Mulisa mbaye ngushimiye, wangejeje kure hashoboka, natwitura iki Mulisa we.“

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Kugeza ubu Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona

Ni mu gihe mu ndirimbo ya Thacien Titus humvikanamo aya magambo “Aho ugejeje ukora Mwami mbaye ngushimiye,ndabyibutse ibyo wankoreye, Data mbaye ngushimiye, wandokoye nari mfuye rubi, nakwitura iki murengezi”.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Thacien Titus usanzwe na we ari umufana wa Rayon Sports, yadutangarije ko byamushimishije cyane kubona no mu bafana ba Gikundiro baririmba indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana mu gihe ari ibintu bitamenyerewe muri shampiyona. Yaboneyeho gusaba abafana ba Rayon Sports kujya bayiririmba neza badahindaguye amagambo yayo. Yagize ati:

Byaranshimishije kubona no mu bafana ba Rayon Sports baririmba indirimbo yo guhimbaza Imana,.. gusa ndabasaba kujya bayiririmba neza badahindaguye amagambo yayo. Rayon Sports ni ikipe yanjye ndayifana, byanejeje cyane. Ku munsi wo kwegukana igikombe cya shampiyona, noneho tuzaririmbana bikomeye, dushima Imana ‘Aho igejeje’ ikipe yacu (Rayon Sports).

Thacien Titus avuga ko na we ari umufana wa Gikundiro

‘Aho ugejeje ukora’ ya Thacien Titus ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe n’abantu benshi ndetse by’umwihariko iyi ndirimbo ye iherutse kwegukana igikombe mu irushanwa ryateguwe na MTN Rwanda ari ryo MTN Calletunez mu ndirimbo za Gospel. Muri iri rushanwa, iyi ndirimbo ikaba yari ihanganye n’izindi z’abahanzi barimo Tonzi, Gaby Kamanzi na Theo Bosebabireba.Iyi ndirimbo kandi yanatwaye igihembo cya MTN Calletune muri Groove Awards Rwanda 2016. 

JPEG - 96.7 kb

Thacien Titus yibitseho igikombe cya Groove Award Rwanda mu cyiciro cya MTN Callertune

Christelle Musonera

Christelle Musonera ashyikiriza Thacien Titus igihembo cya MTN Gospel Callertune Award

REBA HANO ABAFANA BA GIKUNDIRO BARIRIMBA 'AHO UGEJEJE UKORA'


REBA HANO 'AHO UGEJEJE UKORA' YA THACIEN TITUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • plaga6 years ago
    yewe akose murisa wakwivaniyemo akarenge hakiri kare cg ukagura abakinnyi bazima bazigukina. uzatakisha uriya murundi bimare iki. ooohh rayon Twiririmbire rata
  • Selindwi6 years ago
    Igikombe twaragitwaye byararangiye cya championa hasigaye icyamahoro kdi nacyo turi mbiri mbiri





Inyarwanda BACKGROUND