RFL
Kigali

Ronnie, Becky Rocsi na Dj Shawn bagiye gutangiza ikiganiro cya ‘Gospel’ kuri Televiziyo Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2017 10:37
4


Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro cya Gospel cyitwa ‘Power of praise’ gikunzwe cyane n'abatari bacye nyuma akaza kuva kuri iyi televiziyo, kuri ubu avuga ko agiye gutangiza kuri Televiziyo Rwanda ikiganiro cya Gospel cyitwa RTV Sunday Live.



RTV Sunday Live show ni ikiganiro kizayoborwa na Ronnie afatanyije na Becky Rocsi uzwi muri Shining Stars hamwe na Dj Shawn uzajya ubafasha kuvangavanga imiziki. Ronnie yabwiye Inyarwanda.com ko habura iminsi ibarirwa ku ntoki iki kiganiro kigatangira kunyura kuri Televiziyo y’igihugu.

RTV Sunday Live

Ronnie, Becky na Dj Shawn

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ronnie twamubajije agashya ajyanye kuri Televiziyo y’igihugu adutangariza ko udushya ari twinshi, gusa ngo kimwe mu byo bazibandaho ni uko indirimbo nyarwanda ari zo zizajya zikinwa cyane. Ronnie yagize ati:

Udushya tugiye kubera muri RTV SUNDAY LIVE ni twinshi cyane, sinavuga ngo agashya k’umwihariko ni aka, kubera ko buri kimwe tuzanye ni gishya kandi bizadufasha kuzana agakiza n’ibyishimo mu bantu bazadukurikira, gusa ikindi ni uko indirimbo nyarwanda ari zo zizaba nyinshi kurusha iz’abanyamahanga. Ubu Promo ya coming soon ni yo iri gutambuka bivuze ko wenda nyuma y’icyumweru cyangwa bibiri ikiganiro kizatangira gutambuka kuri RTV.

Ronnie

Harabura iminsi micye cyane ikiganiro kigatangira guca kuri TVR

Ronnie yakomeje avuga ko ikiganiro cyabo ‘RTV Sunday Live’ kizajya kibanda ku mutumirwa, ubuhamya, Top5, umuhanzi w’umunsi n’andi makuru. Ikiganiro cyabo ngo kizaba cyujuje indangagaciro z’ikiganiro cya Gikristo aho bazajya bagendera mu nsanganyamatsiko ivuga ngo ‘Keeping it Jesus’.

Umunyamakuru Ronnie

Umunyamakuru Ronnie

Kuki Juliet Tumusiime wakoranaga na Ronnie kuri Royal Tv atari mu itsinda ry’abazakora muri RTV Sunday Live?

Kuri Royal Tv, Ronnie yakoranaga na Juliet Tumusiime ndetse na Dj Spin, gusa kuri ubu abantu babiri bagiye gutangirana na Ronnie ikiganiro kuri RTV ni bashya. Inyarwanda twabajije Ronnie impamvu yasize Juliet agafata abandi bashya, adutangariza ko yifuje guha amahirwe undi mwana (Becky Rocsi). Ronnie yakomeje avuga ko Juliet aho ari kuri Royal tv arimo gukora neza nyuma yo kuba ari we wamwigishije uko bitwara imbere ya Televiziyo n'uko bayobora ikiganiro. Yagize ati:   

Ikindi navugaho ni uko turiguha amahirwe undi mwana mu kwagura aba presenters (abayobora ibiganiro kuri Televiziyo).Juliet naramuzanye (kuri Royal tv),yiga uko bayobora ikiganiro (presentation) ubu ni umwe mu bapresenters navuga ko barimo gukora neza, ndanamwishimiye cyane ariko ubu hari undi mwana dushaka kuzamura kugira ngo industry igire abana bashobora gukora ibintu bitandukanye.Nanjye Ronnie hari umwana w’umuhungu ngiye gufata ukuboko mwigishe mu gihe kiri mbere ngire undi muntu navugaho wanyigiyeho uvanyemo Juliet. Ibyo ni kimwe na Dj Shawn.So mu gihe kiri imbere tuzabona ba presenters b’abahungu benshi bakijijwe kandi bashoboye,tuzabona n’abakobwa benshi ndetse n’aba Dj.

The Power of Praise

Ronnie yahoze akora kuri Royal tv hamwe na Juliet na Dj Spin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • peter6 years ago
    Bazazane na juliet nibyo sawa namupenda sana kbsa
  • Cacao6 years ago
    Ariko Rooney ngo waba waragambaniwe na djSpini bituma worukanwa kuri royol tv?
  • sammy6 years ago
    Rooney byarambabaje kukubura kuri Loyal ako Imana ishimwe ubwo ugarutse nkunda uburyo ukoramo ibintu urashoboye rwose welcome back in action brother!
  • Chris6 years ago
    ahhh ni byiza ubwo ubonye aho gukora nyuma yo kwirukanwa pe gd luck





Inyarwanda BACKGROUND