RFL
Kigali

RSAU ishaka kwishyuza abacuranga indirimbo mu Rwanda ntiyakiriwe neza, bishobora guteza ibibazo bikomeye - UMVA IKIGANIRO MPAKA

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:27/04/2017 13:11
3


" RSAU ni sosiyete isanzwe, izishyurize abahanzi bayo gusa ... umuhanzi uzasinyana na yo tuzitandukanya na we " Aya magambo yavugiwe mu kiganiro ISI YA NONE cyaciye kuri Radio Rwanda kuwa Mbere tariki ya 24/04/2017 hamwe n’umunyamakuru Ferdinand Uwimana.



Muri iyi minsi haravugwa ko hagiye kujyaho uburyo bushya bwo kwishyuza abakoresha ibihangano by’abahanzi (mu ruhame) mu Rwanda hose, bikaba bizatangirira mu muziki. 

Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi (Rwanda Society of Authors, RSAU) ni yoyatangaje ko izanye gahunda nshya mu Rwanda yo kwishuriza abahanzi nyarwanda bakajya bishyurwa n'ibinyamakuru bikoresha umuziki wabo ndetse n'abandi bose bawukoresha mu buryo butandukanye. Biranavugwa ko ndetse n’abakoresha indirimbo z’inyamahanga na bo bagomba kuzajya bishyura, ko iyi gahunda ibareba, nubwo hatagaragajwe uko bizakorwa n'uko bizakunda.

Ni ukuvuga ko amaradiyo, amateleviziyo, utubari, amahoteri, utubyiniro n’abandi bose bakoresha umuziki mu kazi kabo bazajya bishyuzwa. Cyakoze ntacyatangajwe ku buryo abahanzi bo bazajya bishyura ibitangazamakuru kugira ngo bibakorere Poromosiyo (kubamenyekanishiriza ibihangano) mu gihe iyi gahunda izaba itangiye kugirango byuzuzanye.

Mu kiganiro mpaka cyaraye kinyuze kuri Radio Rwanda cyari cyatumiwemo bamwe mu bayobora ibinyamakuru mu Rwanda ndetse basanzwe ari n'abahanzi barimo: Kakuza Nkuriza Charles uzwi nka KNC (Radio&Tv1), Mugabo Justin (Isango Star) ndetse n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Nshimiyimana Fikiri (Ziggy55). Hari kandi Olivier MUHIZI umwe mu bahagarariye Sosiyete izashyira mu bikorwa uyu mushinga (Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi, RSAU).

Muri iki kiganiro mpaka, byagaragaye ko uyu mushinga ugomba gusubirwamo ukigwa neza kugira ngo uzakoranwe ubwitonzi n'ubushishozi ndetse hitawe ku mitere y’isoko ry’umuziki wacu mu Rwanda, hanabanje gukusanywa amakuru yose kuko abari muri iki kiganiro beretse RSAU ko yakoze ikosa rikomeye ryo kujyana uyu mushinga muri RDB (Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere) itabanje kwegera no kuganira n’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa bose muri uyu mushinga.

Ubu buryo bushya rero ntibwavuzweho rumwe na bose muri icyo kiganiro cyanaranzwe n'impaka nyinshi cyane bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye:

1)Itegeko risanzweho ryo kubungabunga no kurinda umutungo mu by’ubwenge ni ryiza kandi bose bararishyigikiye, ndetse abahagarariye ibinyamakuru bavuze ko buri muhanzi uzanye igihangano cye abanza gutanga uburenganzira kugira ngo gikoreshwe. Cyakoze bahise bagaragaza ko uyu mushinga wo kwishyuriza abahanzi wizwe nabi cyane.

2)Haribazwa niba RSAU ari Sosiyete iharanira inyungu cyangwa ari NGO (umuryango utegamiye kuri Leta) cyangwa se ari ikigo cya Leta? Iki kibazo nticyasubijwe.

3)Ni gute RSAU izishyuriza abahanzi bose bose harimo n’abo badafitanye amasezerano?

4)Uburyo bwo kumenya abishyura, abishyurwa n’ayo bazishyurwa hakurikije uko buri muhanzi indirimbo ze zakinwe ntibwasobanuwe neza.

5)Nta mikoranire yagaragajwe RSAU ifitanye n’abakoresha indirimbo z’abahanzi mu rwego rwo gufatanya kumenya indirimbo zakinwe.

6)Kwishyuza abacuranga indirimbo z’abanyarwanda bishobora kuzatuma umuziki w’u Rwanda usubira inyuma kuko ntawuzongera kuwucuranga hazajya hacurwangwa inyamahanga gusa nka cyera.

7)Ibinyamakuru bisanganywe amasezerano y'imikoranire n’abahanzi mu kubakorera Poromosiyo kandi RSAU yo ntizabasha kubakorera Poromosiyo ntinerekana uko izabafasha ngo bikorwe. Hagaragajwe impungenge ko nta muhanzi uzongera kuzamuka ngo amenyekane ndetse ko na benshi mu bahari ubu bashobora kuzahita bazima.

8)Hari Sosiyete zisanzwe zicuruza umuziki w’abanyarwanda, RSAU ntiyigeze ibasaba amakuru y'uko basanzwe bakorana.

9)Inyigo y’uyu mushinga ngo ishobora kuba yarakopewe muri Zimbabwe na Cote d’Ivoire gusa hatitawe ku miterere y’isoko ry’umuziki w’u Rwanda cyangwa ibihugu duturanye. Iyi nyigo ntacyo bayivuzeho ngo abantu bamenye ibikubiyemo.

10) Olivier MUHIZI yatangaje ko hari ikigo cyo mu Rwanda cyateye inkunga ikorwa ry’iyi nyigo ariko hibazwa ukuntu iyi nyigo yaterwa inkunga n’ikigo cyo mu Rwanda maze ikemerwa nk'ukuri hatagaragaramo ko abafatanyabikorwa bose babajijwe ndetse abari bari mu kiganiro basaga nk'abatayizi (Iki kigo nticyatangajwe ariko abari mu kiganiro bacyetse ko ari RDB)

11) Hari bene ibinyamakuru bamaze gutangaza ko abahanzi bazasinyana na RSAU bazitandukanya na bo bagakomezanya n’abemera amasezerano y'ubufatanye bari basanganywe ahubwo hakarebwa uburyo imikoranire yakomeza kugenda iba myiza kurushaho.

12)Uyu mushinga wizwe nabi ugomba gusubirwamo hakitabwa ku bo bireba bose hakabaho ibiganiro birambuye kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.

UMVA IBYAVUGIWE MURI ICYO KIGANIRO CYARANZWE N'IMPAKA ZIKOMEYE CYANE NO KUTUMVIKANA

Ikigaragara ni uko hakiri ubwumvikane bucye hagati y’abafatanyabikorwa bose muri iki gikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa (abahanzi) bikaba bishobora kuzabagiraho ingaruka zikomeye ndetse n’umuziki nyarwanda muri rusange ukahazaharira.

Mu myanzuro abari muri iki kiganiro batanze ni uko iki gikorwa cyo kwishyuza abakoresha indirimbo, igihe n’uburyo bizakorwa ndetse n’uruhare rwa buri wese  abantu batabyumva kimwe maze umuhanzi akaba n’umunyamakuru Ziggy 55 wari watumiwe muri iki kiganiro atanga inama ko ibi bintu byakwitonderwa bikabanza kuganirwaho n’abantu bose bireba.

Bikaba rero bishobora kugira ingaruka zikomeye mu gihe byashyirwa mu bikorwa abazabikora, abo bizakorerwa ndetse n’abandi bose bafite uruhare mu muziki nyarwanda bazaba batabanje kubisobanurirwa ndetse hakanashyirwaho uburyo bunoze kandi buboneye bwo kubikora no kubikurikirana.

Turakomeza kwegeranya no kubagezaho ibitekerezo by’abantu batandukanye kuri iki kibazo ndetse no kukijya mu mizi neza kandi buri wese ukunda iterambere ry’umuziki wacu afite inshingano zo gutanga inama y’uburyo bwakoreshwa ngo ibi bintu bigende neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa6 years ago
    mwiriwe! ibyo KNC na Justin bavuga ni ukuri! Ariko nagaye cyane imyitwarire yabo muri debate kdi bayoboye ibinyamakuru! Kutareka ngo umuntu arangize gutanga igitekerezo kuvugira hejuru muburyo butezaxurusaku Aho kugira ikiganiro gikomezevmbese bifuzaga kwiharira ijambo! niyo Si ya none yagenze nabi kdi irimo abanyamakuru ra!!!!
  • NTAREYAKANWA6 years ago
    Ariko Mana weee! Bite Byawe Rwanda? Bite byawe Rwanda rwacu gihugu cyambyaye kikabyara abanyabwenge bahamye none ukaba utangiye kwinjirirwa n'irumbo ry'ubujiji aho mbona butangiye kwigarurira isaho ry'ubwenge ririgusha mu manga y'i Magana? Kuki Kuki ariko? None se Iyi RSAU iyobowe nande? None se iyi RSAU n'iki? None se iyi RSAU igamije iki? Ko mbona se iyobowe n'abantu batazi muzika batigeze banakora no ku ma Radio byibuze ngo tvuge ko hari aho bigeze bahurira na Muzika? Abatubuzi baragwira! injiji ziragwira! abaswa baragwira! ibi mbivugiye iki rero? mureke tubyumve kimwe ntimunyumve nabi iki ni ikinyarwanda nkoresheje cg se mvuze! iyi ni imvugo benshi cg bamwe mu batazi ikinyarwanda neza bakwita "ubushizi bw'isoni" ariko burya ngo uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba yamwishe, kandi ngo burya ukuri kuraryana ariko si ikosa ry'ukuvuze kandi twese dusanzwe tubizi! Nakurikiranye iki kiganiro kuri RTV, kandi na mbere y'uko kiba nkimara kubona iyi nkuru( article) ku bitangazamakuru byandika , TVs na Radios, njye nahise mbwira abo twari kumwe ko mu rwanda haje cg se hadutse ubuswa buje gusenya ubuhanzi nyarwanda! Pe! mubyumve nkukuri kuko ibi nta bwenjye na buke burimo kuko iyaba aba bashinze RSAU barabanje gucisha uyu mushinga wabo mu nyurabwenge bakawuyunguruza umwimerere w'ubuhanga buhanitse, baba barabanje kwiga kuri muzika nyarwanda,barangiza bakabona gutangaza ibi ndetse bakanaboneraho kuwushyira mu bikorwa mbere y'uko bisama basandaye nkuko bakomeje kubigaragaza ! Dore icyo bakwiye kubanza kumenya ni ibi bikurikira? 1. Ubuhanzi nyarwanda buhagaze gute mu gihugu ? 2. Ubuhanzi nyarwanda buhagaze gute hanze y'u Rwanda? 3. Umusaruro w'ubuhanzi nyarwanda koko ufite isoko imbere mu gihugu ku buryo bagira icyo bawukuramo? 4. Ese haba hari icyo Ministere y'umuco na sporo ifasha ubuhanzi nyarwanda ku buryo baheraho bavuga ko hari icyo babubyaza bigatuma ayo Ministere ya sporo n'umuco ibasha kugira icyo isubirana kikaba cyafasha abandi bataragira icyo bageraho mu rwego rwo kubazamura? 5.Ese ko leta yishyura intica ntikize abahanzi iba yakoresheje muri gahunda zayo, RSAU izabasha guhagarara mu mwanya wayo neza yemye kdi ishemeye ku buryo izabasha gushyiraho ibiciro bofatika ku buryo na leta itazongera kwishyura intica ntikize abahanzi kdi iba yanabakuyeho imisoro? 6. etc..... Dore noneho icyo bakwiye kumenya no gukora ni ibi bikurikira: 1.RRA na RDB nibandike buri muhanzi wese nka sosiyete (company) nibwo bazabasha kujya babakurikirana bityo ibitangaza makuru byo mu Rwanda byose bihabwe amabwiriza ko kwakira umuhanzi n'ibihangano ari isoko( tender) bizajya biba bihawe bityo habeho amasezerano (contract) ziri official ku buryo RRA na RDB ariho bizajya bihera byishyuza bihereye ku masezerano ibyo bitangazamakuru bizajya biba byagiranye n'abo bahanzi maze umuhanzi cg igitangazamakuru icyo aricyo cyose kizasangwa gikoresha ibihangano by'umuhanzi kitaramusinyishije amasezerano cg umuhanzi utazagaragaza amasezerano yagiranye n'igitangazamakuru kimukoreshereza ibihangano , bombi yaba igitangazamakuru cg umuhanzi bazahanwe nkuko andi masosiyete (companies) ahanwa !. Naho ayo mayeri yo gushaka gutesha agaciro ubuhanzi nyarwanda nabwo leta itajya iteza imbere mu buryo no mu bushobozi ifite butandukanye, babireke kuko akenshi usanga hari ababyihishe inyuma bashaka kurya ayo batavunikiye kdi mu byo ukuri ntacyo bazamarira abo bahanzi nyarwanda. ibi ndabyamaganye nivuye inyuma. Tujye dukora ibintu twabanje gutekereza neza kdi byimbitse. Tujye twifuriza abandi ibyiza duharanira inyungu rusange kuko aribwo tuzitwa abo tugomba kuba bo aho gushyir inyungu za bamwe imbere kdi ntacyo bizamarira cg bigire aho bigeza umuryango nyarwanda. Ministere y'umuco na SPORO byarayinaniye ifite akantu, aba bo bumva aribo bazagira icyo bakora cg ni ukuza kunyunyuza imitsi y'abanyarwanda? Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nzi neza ko aya makuru uba uyaziho,ariko muri bwa bwenge bwawe karemano wahawe n'iyaguhanze, gira icyo ukora vuba na bwangu kuko utagize icyo ukorera ubuhanzi nyarwanda ,kabisa rya bendera duhora duharanira kuzamura hose ku isi binyuze mu mpano no mubikorwa bitandukanye abanyarwanda n'u Rwanda dukomeje kugeraho, aba ba rusahurira mu nduru bagiye kubizambya. Nta bya RSAU kuko ntacyo izamarira ubuhanzi nyarwanda. Nta bya RSAU kuko ntacyo iri cyo. Nta bya RSAU kuko abayiyoboye nta ruhare bigeze bagira mu buhanzi nyarwanda. Nta bya RSAU kuko ni iyo kuzimya no gutesha agaciro ubuhanzi nyarwanda aho buva bukagera. Njye niko mbibona. wowe ubibona ute? tanga umusanzu wawe maze ubuhanzi nyarwanda bwe guhohoterwa na buri wese uko yishakiye kdi yiboneye. NTAREYAKANWA nzahora ntanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu, kubanisha abanyarwanda no guharanira uburenganzira bwa muntu haba ku giti cye, iki gihugu, amahanga detse n'ibikorwa bya muntu aho biva bikagera byose na bose mparanira kubahesha agaciro. NTAREYAKANWA Sé
  • 6 years ago
    abo baganyamitwe rsau baje no muba dj





Inyarwanda BACKGROUND