RFL
Kigali

Ku myaka 35 Serena Williams wamenyekanye mu mukino wa Tennis aratwite

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/04/2017 12:02
1


Serena Jameka Williams yamenyekanye mu mukino wa Tennis ndetse yegukanye ibihembo byinshi muri uyu mukino, amaze gushyirwa ku mwanya wa mbere mu bakinnyi ba Tennis ku isi inshuro 7. Nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we Serena Williams yatangaje ko atwite inda y’amezi 5.



Abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, Serena Williams yatangaje ko atwite inda y’amezi 5 (ibyumweru 20). Uyu mukobwa w’imyaka 35 ari mu rukundo na Alexis Ohanian, uyu ni umwe mu bashinze ikinyamakuru Reddit. Uyu mukunzi we yamwambitse impeta amusaba ko yamubera umufasha mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.

Ifoto Serena Williams yakoresheje agaragaza ko atwite

Serena Williams n'umukunzi we

Mu gihe cyashize Serena yigeze gutangaza ko ubuzima bwe bwose yumvaga yifuza abana ariko ngo uko akura akabona aracyari muto ku buryo igihe cyo kubyara kitaragera ariko akumva umunsi nugera azagira abana. Kugeza ubu ngo nta gahunda y’ubukwe we n’umukunzi we bari bapanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karisa7 years ago
    type urabeshya, icyo gikarana uteruye koko uraikunda?





Inyarwanda BACKGROUND