Abakozi ba Itel, sosioyete icuruza telefone mu Rwanda bakoze urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi, basura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Cyugaro mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama, abakozi ba Itel batashye inzu busaniye umukecuru w’imyaka 72 wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuhanzikazi Knowles Butera na we yari kumwe n’abakozi ba Itel muri iki gikorwa cyo kwibuka no kuremera incike ya Jenoside.
Mu ijambo rya visi meya akaba n’umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Bugesera yatangiye ashimira iyi sosiyete Itel yatekereje iki gikorwa cyo kwifatanya nabo muri ibi bihe byo kwubuka ndetse anabashima kubw’umutima w’urukundo bafite aho basaniye inzu umukecuru w’incike wo mu karere ka Bugesera bakanamuha n’ibyo kurya.
Bizimana Samuel umuyobozi wa Itel ushizwe ubucuruzi yavuze ko impamvu bakoze iki gikorwa cyo gusura urwibutso rwa Ntarama ko ari uko hari amateka yihariye. Ku bijyanye n’impamvu bahisemo gufasha uyu mukecuru kandi hari abandi bababaye, yasobanuye ko ari we warubabaye kurusha abandi. Yavuze ko amafaranga byabatwaye kugeza birangiye angana na miliyoni eshanu (5.000,000 Frw) z’amanyarwanda.
Karora Justine, umukecuru wafashijwe na Itel, mu ijambo rye yashimite Itel n’ubuyobozi wayo, cyane cyane abashimira kuba baramutekerejeho bakamusanira inzu yendaga kuzamugwaho imuvira yarabuze uzamufasha none Itel ikaba ibimukoreye. Yabashimiye ndetse abifuriza umugisha ku Mana.
Babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Clement Ishimwe na we yari yitabiriye iki gikorwa
Knowless ashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Itel bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Visi Meya w'akarere ka Bugesera yashimiye Itel
Itel yatanze n'inkunga ku rwibutso rwa Ntarama
Abantu benshi bitabiriye iki gikorwa cyo gushyikiriza inzu uyu mukecuru
Ibi ni ibiribwa Itel yahaye uyu mukecuru
Ubwo batahaga kumugaragaro inzu bamusaniye
Bishimiye guhura na Knowless Butera
Iyi ni yo nzu bamusaniye
Imbere mu nzu hameze neza cyane
Uyu mukecuru yishimiye ubufasha yahawe na Itel
Ubwiherero nabwo barabusannye
Itel yafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'umukecuru yashyikirije inzu
Inkuru & Amafoto: Iradukunda Desanjo
TANGA IGITECYEREZO