RFL
Kigali

Kwibuka23: Itel yasuye urwibutso rwa Ntarama inashyikiriza umukecuru w’imyaka 72 inzu yamwubakiye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/04/2017 17:13
1


Abakozi ba Itel, sosioyete icuruza telefone mu Rwanda bakoze urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi, basura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Cyugaro mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.



Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama, abakozi ba Itel batashye inzu busaniye umukecuru w’imyaka 72 wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuhanzikazi Knowles Butera na we yari kumwe n’abakozi ba Itel muri iki gikorwa cyo kwibuka no kuremera incike ya Jenoside.

Mu ijambo rya visi meya akaba n’umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Bugesera yatangiye ashimira iyi sosiyete Itel yatekereje iki gikorwa cyo kwifatanya nabo muri ibi bihe byo kwubuka ndetse anabashima kubw’umutima w’urukundo bafite aho basaniye inzu umukecuru w’incike wo mu karere ka Bugesera bakanamuha n’ibyo kurya.

Bizimana Samuel umuyobozi wa Itel ushizwe ubucuruzi yavuze ko impamvu bakoze iki gikorwa cyo gusura urwibutso rwa Ntarama ko ari uko hari amateka yihariye. Ku bijyanye n’impamvu bahisemo gufasha uyu mukecuru kandi hari abandi bababaye, yasobanuye ko ari we warubabaye kurusha abandi. Yavuze ko amafaranga byabatwaye kugeza birangiye angana na miliyoni eshanu (5.000,000 Frw) z’amanyarwanda.

Karora Justine, umukecuru wafashijwe na Itel, mu ijambo rye yashimite Itel n’ubuyobozi wayo, cyane cyane abashimira kuba baramutekerejeho bakamusanira inzu yendaga kuzamugwaho imuvira yarabuze uzamufasha none Itel ikaba ibimukoreye. Yabashimiye ndetse abifuriza umugisha ku Mana.   

Itel Phones

Babanje gukora urugendo rwo kwibuka

Itel Phones

Itel Phones

Clement Ishimwe na we yari yitabiriye iki gikorwa

Itel PhonesItel Phones

Knowless ashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Itel

Abakozi ba Itel bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Itel PhonesKwibuka23

Itel PhonesKwibuka23Kwibuka23Kwibuka23

Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Itel Phones

Visi Meya w'akarere ka Bugesera yashimiye Itel

Kwibuka23

Kwibuka23Itel Phones

Itel yatanze n'inkunga ku rwibutso rwa Ntarama

Itel Phones

Abantu benshi bitabiriye iki gikorwa cyo gushyikiriza inzu uyu mukecuru

Itel Phones

Ibi ni ibiribwa Itel yahaye uyu mukecuru

Itel Phones

Ubwo batahaga kumugaragaro inzu bamusaniye

Itel Phones

Bishimiye guhura na Knowless Butera

Itel Phones

Itel Phones

Iyi ni yo nzu bamusaniye

Itel Phones

Imbere mu nzu hameze neza cyane

InzuItel Phones

Itel Phones

Uyu mukecuru yishimiye ubufasha yahawe na Itel

Itel Phones

Ubwiherero nabwo barabusannye

Itel Phones

Itel Phones

Itel yafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'umukecuru yashyikirije inzu

Inkuru & Amafoto: Iradukunda Desanjo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jolie7 years ago
    Hahahahaha iyi nzu simwari mwavuze ko ari knowless wayisaniye uyu mukecuru?





Inyarwanda BACKGROUND