RFL
Kigali

Kavutse Olivier asanga urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/04/2017 13:07
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata 2017 nibwo Prayer House yari yateguye ijoro ryo kwibuka aho umuhanzi Kavutse Olivier uhagarariye iyi nzu yatanze ubuhamya bwanafashije benshi kwibuka ubugome ndengakamere bwakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Iri joro ryo kwibuka ryabereye ku Kicukiro ahaherereye ‘Prayer House’ icyumba cyashinzwe na Kavutse Olivier gihurirwamo n’abantu baturuka mu nsengero zitandukanye biganjemo urubyiruko bakahasengera ari naho ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere hari hateraniye urubyiruko rwinshi mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Uyu mugoroba waranzwe ahanini n’ubuhamya bwa Kavutse Olivier wari wateguwe ugamije ahanini kwibutsa urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu kandi ko rukwiye kwigira ku byabaye rugafata iya mbere ruharanira amahoro rwirinda kandi rurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’icyayitera cyose. Uyu mugoroba wasojwe hacanwa urumuri rw’icyizere.

Amafoto y'uko iki gikorwa cyagenze

Kavutse Olivier

Kavutse yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kavutse Olivier

Bacanye urumuri rw'icyizere

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier

Hari abantu batari bacye

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier hamwe n'umugore we

Kavutse OlivierKavutse Olivier

Nyuma yo kumva ubuhamya basangiye ibyo kurya no kunywa

AMAFOTO: Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND