RFL
Kigali

Kwibuka23: MTN yahumurije abarokotse Jenoside b’i Nyamagabe ibaha inkunga ya miliyoni 9

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/04/2017 16:05
0


Abakozi ba MTN Rwanda basuye umudugudu w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tare, Akarere ka Nyamagabe, bayigenera inkunga ya miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, banasura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.



Iyi sosiyete y’itumanaho yakoze iki gikorwa, kuri uyu wa Mbere, igamije kubafata mu mugongo no kubaba hafi muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yakomeje aba baturage bo mu mudugudu wa Maryohe, Akagari ka Nyamigina, ababwira ko ko bifatanyije nabo muri ibi bihe. Yagize ati

Twaje kubasura ngo tubafate mu mugongo tubahumurize, no kugira ngo tugire inkunga tubagenera yabafasha mu mibereho yanyu. Tuzakomeza kujya tubafasha uko dushoboye haba mu buryo bw’inkunga cyangwa kubaha ibitekerezo. Uyu munsi umudugudu wanyu twawugeneye inkunga ya miliyoni icyenda z’amanyarwanda, ndabizi neza ko adahagije ariko nibwira ko hari cyo azabamarira.

Abakozi ba MTN basuye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu wa Maryohe

Aba barokotse Jenoside bagaragaje ko mbere na mbere ayo mafaranga yakoreshwa mu gusana inzu zabo zishaje. Consolée Nyirandikubwimana yagize ati “Inzu tubamo zimeze nabi kuko zimaze gusaza, zenda kugwa kandi inyinshi zirava. Njyewe nk’icyifuzo natanga ni uko iyi nkunga yakoreshwa mu kutwubakira, tukabona aho kuba heza.”

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Tare, Simeon Mutangana, yashimye icyo cyifuzo cyo gusana inzu zabo zishaje. Yagize ati “Ikibazo gikomeye bafite ni amacumbi, kuko inzu babamo zimaze gusaza, zubatswe mu gihe cyihutirwa muri 1997 na 1998, zubakwa mu buryo budakomeye,none zose ziri hafi gusenyuka. Nanjye nshyigikiye ko aya mafaranga yakoreshwa mu gusana ziriya nzu.”


Abakozi ba MTN bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamgabe, Philbert Mugisha, yashimiye ubuyobozi bwa MTN Rwanda igikowa cyiza cy’urukundo bakoze, ashimangira ko inkunga babageneye izakoreshwa mu gusana inzu nk’uko byifujwe n’abayigenewe. Ati “Umwaka ushize hari inzu zigera ku 10 zari zasanwe, ariko icyihutirwa ni uguhita dusana amwe mu mazu ari muri uyu mudugudu wa Maryohe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko hagikorwa ibarura ngo hamenyekane inzu zose z’abarokotse Jenoside zigomba gusanwa. Ariko Perezida wa Ibuka mu murenge wa Tare avuga ko mu mudugudu wa Maryohe honyine hatuye imiryango igera kuri 45 igizwe n’abantu barenga 180, kandi abenshi baba mu nzu zishaje zikeneye gusanwa.

Nyuma yo gusura abarokotse Jenoside MTN Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bunamira imibiri igera ku bihumbi 50 ihashyinguye, banasobanurirwa amateka y’uko Abatutsi bari bahahungiye bishwe.

Uru rwibutso ruri mu Karere ka Nyamagabe ruruhukiyemo abishwe muri Jenoside ubwo bari bahungiye mu ishuri ryigishaga imyuga ryari ryaratangiye kuhubakwa.
Rufite amateka yihariye rugizwe n’ibice bine bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igice cya mbere cyerekana yerekana uko u Rwanda rwayobowe kuva ku ngoma ya Cyami kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse.

Icya kabiri ni imva rusange ishyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside, naho igice cya gatatu kigizwe n’ibyumba birimo imibiri yatoraguwe itarangirika, mu gihe igice cya kane kigaragaza ibyobo byari byarajugunywemo abahiciwe ndetse n’ibibuga abasirikari b’abafaransa bari barubatse hejuru y’ibyo byobo.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yavuze ko ababajwe bikomeye n’ibyabaye, bityo ko buri munyarwanda wese cyangwa undi muntu uje mu Rwanda akwiye gusura urwibutso akamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi ba MTN basobanurirwa amateka ya Jenoside

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker

Nyuma yo gusura no guhumuriza abacitse ku icumu, bafashe ifoto y'urwibutso

Src: IGIHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND