RFL
Kigali

Kwibuka23: Amashusho y’indirimbo 'Komera Rwanda' ihuriwemo na Nelson Mucyo n’abaririmbyi 16 yageze hanze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2017 12:27
0


Nyuma y’iminsi micye Nelson Mucyo n’abandi baririmbyi bagera kuri 16 bashyize hanze indirimbo y’ihumure bise ‘Komera Rwanda’, kuri ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze.



‘Komera Rwanda‘ ni indirimbo yanditswe na Nelson Mucyo ayikorana n’abaririmbyi b'abaramyi baturuka mu matorero atandukanye bahuriye mu itsinda Born to worship ryatangijwe na Nelson Mucyo. Nelson Mucyo yatangarije Inyarwanda.com ko bakoze iyo ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaririmbyi bafatanyije na Nelson Mucyo muri iyi ndirimbo harimo Nelson Mucyo wayanditse, Diane wo muri True Promises, Serge Iyamuremye, Sam Rwibasira, Favor, Martin Baruta, Carine, Manzi, umugore wa Minani Rwema n’abandi. Aganira na Inyarwanda.com, Nelson Mucyo yagize ati:

(..) Indirimbo irimo ubutumwa bw’ihumure ariko tukanavuga cyane ku bikorwa u Rwanda rwagezeho, tukavuga rero nk’abakristo tuti ibyo byose ni Imana yabisushoboje. Twageze ku bikorwa by’indashyikirwa, Imana yaturindiye igihugu, Imana yashyize u Rwanda ku mutima wa Afrika kugira ngo tubere umugisha ibindi bihugu.

Nelson Mucyo wamenyekanye mu ndirimbo “Ndaje mu bwiza bwawe" si ubwa mbere ahurije hamwe abahanzi batandukanye mu ndirimbo yo kwibuka, kuko mu mwaka wa 2013 nabwo yahurije hamwe abahanzi 18 mu ndirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, iyo ndirimbo bayita “Twibuke kandi Twigire”.

REBA HANO 'KOMERA RWANDA' YA NELSON MUCYO FT BORN TO WORSHIP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND