RFL
Kigali

MTN Rwanda yagaragaje ishusho y’uko ihagaze n’ibyo iteganya kugeza ku banyarwanda mu minsi iri imbere

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/03/2017 16:19
1


Uyu munsi tariki 29 Werurwe 2017 MTN Rwanda yagaragaje uko ihagaze ndetse n’ibyo iteganyiriza abakiriya bayo mu minsi izaza. MTN ni kompanyi imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z’itumanaho ndetse imaze gufasha abanyarwanda benshi gukabya inzozi zabo no gukora imirimo itandukanye mu buryo bworoshye.



Umuyobozi mukuru wa MTN mu Rwanda Bart Hofker yatangiye avuga incamake ku bimwerekeye, ni umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi ndetse akaba azobereye ibijyanye n’imenyekanishabikorwa. Yaboneyeho guhita agaragaza uko MTN yari yifashe mu myaka 4 ishize, umwaka wa 2016 ukaba ari wo wagaragayemo ibibazo bitandukanye byasubije MTN inyuma ho gato ku kigero cya 1.4%.

MTN

Bart HofkeR yakomeje avuga ko MTN ishyira imbere cyane guteza imbere abanyarwanda binyuze mu kuborohereza kubona uko bavugana ndetse no gukoresha interineti, ibi bigaherekezwa no kurema ibitekerezo bitandukanye byoroshya ubucuruzi bikanagirira inyungu abanyarwanda mu buryo butandukanye.

MTN

Umuyobozi mukuru wa MTN mu Rwanda Bart Hofker 

Inkingi 5 MTN yishingikirijeho ni ugukomeza ibyagezweho, gutanga umuyoboro mwiza, kuba aba mbere ku isoko, kwitegura ahazaza ndetse no guharanira gukundwa. MTN ishyize imbere gutanga serivisi nziza mu byo ikora byose.

MTN kandi yanasobanuye bimwe mu byo abakiliya bayo bibaza, birimo YOLO, MTN Tap&Pay, Packs na MoKash. Ku kijyanye n’impamvu MTN itagitanga amasegonda menshi na MB za interineti nyinshi kuri Yolo nk’uko byatangiye, ngo byatewe n’uko Yolo yari poromosiyo y’igihe gito yageze igihe ikarangira, gusa ngo hari ibindi byinshi byiza bizaza ku buryo ibi bitakwiye guca intege abakiliya.

MTN

Teta Mpyisi ushinzwe imibanire (P.R) muri MTN

Hanasobanuwe kandi ko MTN Tap&Pay yatangiriye muri za Supermarkets, aho bagurira imiti n’ahandi hacye ariko mu minsi iri imbere umuntu akazaba ashobora kuyikoresha no mu isoko, mu maduka aciriritse n’ahandi henshi abantu bagurira ibintu bitandukanye. Habajijwe ibijyanye n’impamvu abantu badahabwa za packs mu buryo bumwe, ugasanga bamwe bemerewe packs zihendutse abandi batabyemerewe, MTN yasobanuye ko byaterwaga n’uko izi packs bazitangaga hakurikijwe uko umuntu agura ama-unite, ariko ngo mu byumweru bicye iki kibazo kiraba cyakemutse abakiliya bose babashe kubona packs bifuza mu buryo bungana.

MTN ni kompanyi imaze imyaka 19 ikorera mu Rwanda, ifite abakiliya hafi miliyoni 4 ndetse buri munsi izana imishinga ifitiye inyungu abakiliya bayo n’igihugu muri rusange, yaba iy’itumanaho ndetse n’ijyanye no guteza imbere abanyarwanda muri rusange binyuze muri MTN Foundation.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ibyo bintu bya Pack biratubangamiye cyane pe. Rwose byaciye abantu ku ma numero yabo bashakira numero zikoresha make.





Inyarwanda BACKGROUND