iTel
Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe mu isoko rya Nyabugogo -AMAFOTO

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:14/03/2017 7:42
1

Ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera ari nako abakiriya barushaho kubura maze abacuruzi bakavuga ko amafaranga yabuze.



Kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Nyabugogo riherereye mu karere ka Nyarugenge kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda.Isoko rya Nyabugogo rero ryo rifite umwihariko w'uko abo mu yandi masoko abenshi ariho barangura bityo ugasanga hari ibicuruzwa usanga biri kuri macye ugereranyije n’andi masoko. Iri soko rya Nyabugogo rikaba rikorera ahazwi nko kwa Mutangana.

Amavuta y’amamesa y’Amarundi litilo imwe iri kugura 2000Frw naho amavuta y’ubuto sunseed iragura10,000frw, jambo iragura 9000frw, golden iragura 6800frw, sunny iragura 9000frw. Ikilo kimwe cy’isukali kiri kugura 1000frw, umunyu ni 400frw ku kilo, amakaloni maremare aragura 650Frw, amagufi akagura 700frw, umuceli w’umutanzaniya uragura 1000frw ku kilo, umutayirandi uragura 900frw, umupakisitani uragura 800frw ku kilo.

ntibaguhende

Ubu ni bumwe mu bwoko bw'ibihumyo bapima ku mufungo bikagura 1200frw

ntibaguhende

Inyanya ziragura 800frw ku kilo kimwe naho intoryi ziragura 300frw

ntibaguhende

Karoti ziragura 300frw ku kilo naho imiteja ikagura 500frw ku kilo

ntibaguhende

Urusenda ruri amoko abiri rumwe ruragura 3000 Frw urundi rukagura 1500frw ku kilo

ntibaguhende

Tangawizi nyarwanda iragura 600frw ku kilo naho inzungu ikagura 800frw ku kilo

ntibaguhende

Watermelon nini iragura 2500frw naho intoya ikagura 1500frw

ntibaguhende

Ipapayi rinini riragura 1000frw irito rikagura 400frw

ntibaguhende

Ikilo cy'ibinyomoro kiragura 1000frw

ntibaguhende

Iseri ry'imineke ya kamara riragura hagati y'1000frw n'1500frw

ntibaguhende

Ikilo cy'imyembe kiragura 1000frw

ntibaguhende

Ikilo cy'amacunga ava mu Misiri kiragura 2500frw, Pomme imwe ikagura 300frw

ntibaguhende

Ikilo cy'imyumbati kiragura 400frw

ntibaguhende

Ikilo cy'amateke ya bwayisi kiragura 500frw

ntibaguhende

Ikilo cy'igitoki kiragura 300frw

ntibaguhende

Ikilo cy'ibijumba kiragura 300frw

ntibaguhende

Ikilo cy'ibirayi kiragura hagati ya 250Frw na 300frw

ntibaguhende

Ikilo cy'amashaza kiragura 1600frw

ntibaguhende

Ngibi ibiciro by'amafu atandukanye yo gukora igikoma





Umwanditsi

Ihorindeba Lewis

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Uwimana Alice2 years ago
    Mwaramutse Bajyamakuru bacu, mbaje kubashimira byimazeyo ubwitanjye mukorana akazi kanyu. Ni byiza kutubwira ibiciro biri kwisoko , jyane nkatwe tuba haze yi gihugu, kuko harabavuga amakuru atariyo , bagamije gusebya igihugu kujyugu zabo, mu komeze aho . Murakoze

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS