RFL
Kigali

Isingizwe Didier Frank yahimbye umukino wo kuri mudasobwa(computer game)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/02/2017 20:13
10


Frank ni umusore w’umunyarwanda wiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza ya Beijing Institute of Technology mu Bushinwa aho yiga ibijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa n’ikoranabuhanga(Computer Science and Technology). Kuri ubu uyu musore akaba yarahimbye umukino wo kuri mudasobwa(Video computer game) we bwite.



Ni umukino w'imodoka, uwukina aba arwana no gukwepana n’ibyo ahura nabyo mu nzira ye, uko akwepa inshuro nyinshi agakora urugendo rurerure ni nako amanota yiyongera. Nayikoreye muri python3 nkoresheje library yitwa pygame. Frank aganira na INYARWANDA

Uyu musore uvuga ko azishimira ko abanyarwanda bakina imikino nk’iyi y’ikoranabuhanga rya mudasobwa yakozwe n’umunyarwanda, tuganira yanaduhamirije ko usibye uyu mukino yavumbuye hari n’indi mishinga asanzwe akora y’ikoranabuhanga yifashishije mudasobwa.

Didier

DidierUmukino uyu musore yagezeho yifashishije ubumenyirusange agenda akura kuri internet kongeraho ubumenyi bwo mu ishuri

Mu butumwa yahaye urubyiruko uyu musore wemeza ko ubumenyi bwose buba kuri internet, yababwiye ko badakwiye gutegereza gusa ubumenyi bakuye mu ishuri ko ahubwo bagomba no kugira umuco wo kwiyungura ubumenyi.

Aha Frank yagize ati “Urubyiruko narubwira ko batagomba gutegereza ubumenyi buva mu ishuri ahubwo bakwihugura muri byose ubwabo kandi bakore ibyo bibonamo kandi icyo narangirizaho nuko isoko(Source) y'ubumenyi bwose buri kuri internet rero tuyikoreshe neza kuko nk’ibi byose mba nkora byinshi nibyo niyungura ku bwanjye nsoma ibitabo freely online.”

Frank

Isingizwe Didier Frank hamwe n'inshuti ze ku ishuri

Indi porogaramu uyu musore avuga ko yabashije gukora ni ijyanye no kuba mu gihe hari impapuro zabitswe nabi ibyanditseho ntibigaragare, we yifashishije iyi porogarame abasha kongera kugaragaza ibyari byarasibitse umuntu akabisoma neza.

Frank

Frank

Frank ubwe yishimira iyi ntera yagezeho agakangurira urundi rubyiruko kugira umuco wo kwiyungura ubumenyi

Frank

Isingizwe asanzwe ari umuhanzi ndetse yanabashije gukora urubuga acishaho ibihangano bye akanabimenyekanishirizaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    That's nice, keep Up.
  • Mucyowicyogere7 years ago
    komereza aho musore wacu! nkatwe abanyarwanda uri ishema ryacu ! #madeinrwanda
  • 7 years ago
    komereza aho musore wacu! nkatwe abanyarwanda uri ishema ryacu ! #madeinrwanda
  • GL7 years ago
    Waouh, ibi birerekana ko abanyarwanda bamaze gutera imbere muri technology, keep it Didier n'abandi bakurebereho.
  • The RwandanDream 7 years ago
    Keep representing Rwanda brother! You and the people like you, are the real proofs that we can chase this rwandan dream and get it!
  • 7 years ago
    Keep it up mwana w'Umunyarwanda!!!!
  • Manzi7 years ago
    Iyo game yitwa gute???
  • Frank7 years ago
    yitwa RACESCAPE
  • PearlG5 years ago
    We are so proud of you..the sky is the limit
  • Roggy2 years ago
    Is there a Windows version of this game? I would really like to play it. Anyways, keep it up dude!!





Inyarwanda BACKGROUND