RFL
Kigali

Rev Dr Rutayisire yasabye ko Heart to heart yakomeza anenga abapasiteri batagisezeranya abakobwa batwite

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/01/2017 9:56
0


Rev Dr Antoine Rutayisire umushumba mu itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera yasabye itorero Gates of Hope Christian Center riyobowe na Pastor Jackie Mugabo gukomeza kwigisha urukundo no gukundana binyuze muri gahunda ya Heart to Heart.



Ibi Rev Dr Antoine Rutayisire yabitangaje kuri iki cyumweru mu giterane Heart to Heart, avuga ko urukundo rumaze gushira mu bantu aho abakozi b’Imana usanga batumirwa kwigisha mu rusengero bakabanza kubaza ingano y’abakirisitu. Rev Dr Rutayisire Antoine yanenze n'abapasiteri batagisezeranya abakobwa batwite mu gihe bari bakwiye kubereka urukundo rw'Imana, bakababwiriza ijambo ry'Imana bakihana ibyaha byabo. Yunzemo ko mu gihe abapasiteri bateretse urukundo abo bakobwa, nta cyo bazaba babamariye. Yagize ati

Mukomeze Heart to Heart wenda hari icyo bizatanga. Usanga abashumba benshi batagisezeranya abakobwa batwite none se nitutabereka urukundo rw’Imana ngo tubihanishe bakizwe ubwo tuzaba tubamariye iki?

Rev Dr Rutayisire Antoine akomeza avuga kandi ko Yesu Kristo yogejwe ibirenge n’indaya bityo icyo akaba ari ikimenyetso cy’urukundo. Pastor Rutayisire ahamya ko urukundo rusigaye rwarabuze mu bantu bityo itorero Irembo ry’Ibyiringiro rikaba rifite inshingano zo kurwigisha. Aha ni ho yahereye abasaba gukomeza gahunda batangije yo kwimakaza urukundo mu bantu binyuze muri gahunda nshya bise 'Heart to heart' bivuze 'Umutima ku mutima'. 

Pastor Jackie Mugabo uyoboye Itorero Irembo ry’Ibyiringiro yavuze ko bazakomeza kwigisha urukundo binyuze mu cyiswe heart to heart (Umutima ku mutima) hakiyongeraho no gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abatishoboye n’ibindi. Pastor Jackie Mugabo akaba ari we watangije gahunda ya Heart to heart iba buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi ikaba igamije kwimika urukundo mu bantu nk'uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Yagize ati:

Heart to heart ni iyerekwa Imana iduhaye kugira ngo urukundo nyakuri rwongere kwimikwa mu mitima yacu nk’uko Bibiliya ibidusaba. Mariko 12: 31 mu itegeko rya kabiri mu mategeko akomeye kuruta ayandi, ngo ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda. 1 Samuel 18:1-5 Yonatani aba agati gakubirikanye na Dawidi.

Heart to heart

Abahanzi barimo Alice Tonny, Pastor Rose, Kelia na Tonzi bitabiriye heart to heart

Pastor Antoine Rutayisire

Pastor Jackie Mugabo hamwe na Tonzi

Pastor Antoine Rutayisire

Itsinda Women of Faith ryitabiriye Heart to heart

Pastor Antoine RutayisireHeart to heart

Abitabiriye Heart to heart banyuzwe

Heart to heart






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND