RFL
Kigali

Muhire Jean Claude yegukanye igihembo ku rwego rwa Afurika

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/01/2017 15:40
12


Umunyarwanda Muhire Jean Claude yegukanye igihembo mu marushanwa ya ‘Africa Youth Awards’. Ni igihembo kimwe mu bihabwa urubyiruko ku rwego rwa Afurika rukora imirimo itandukanye ihindura ubuzima bw’abantu mu byiciro bitandukanye.



Ku itariki 07 Ukuboza 2016 nibwo hatangiye irushanwa ‘Africa Youth Awarads. Iri rushanwa  rimaze imyaka ibiri ritangiye guhatanirwa rikaba ryaratangiriye muri Ghana. Uyu mwaka hahatanaga ibihugu 35, abahatana 175 bari bagabanyije mu byiciro 18. Harimo abakobwa 47 n’abagabo 99. Muhire Jean Claude yahatanaga mu cyiciro cya ‘Leader of the year’ akaba yari ahatanye n’abandi 9 baturuka mu bihugu 7: Cameroun, Nigeria, Kenya , Ghana , Liberia,  Gambia , Tanzania na Afurika y’Epfo.

Amatora yo gutora abari muri aya marushanwa yakorerwaga kuri internet, ndetse uwari kubona abamutora benshi niwe wari ufite amahirwe menshi yo gutoranwa n’akanama nkemurampaka ka ‘Africa Youth Awards’. Amatora yagombaga kurangira ku itariki 28 Ukuboza 2016. Muhire Jean Claude yatsindiye igihembo cyo mu cyiciro cya ‘ Leader of the year’ yahatanagamo.

Muhire Jean Claude yatangarije inyarwanda.com ko yishimiye iki gihembo  yegukanye ariko anashimira by’umwihariko abanyarwanda batahwemye kumuba inyuma. Ati “Nashimishijwe no gutsindira igihembo ku rwego rwa Afurika. Byanteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane. Iyi ntsinzi imbereye ikiraro cy’amahirwe azamfasha gukora imishinga nteganya gukora. Ntabwo byari byoroshye guhiga abo twari turi guhatana kuko nabo bakoze ibikorwa byiza umwaka ushize ariko nabatsinze kuko natowe kubarusha,…” Yongeyeho ati: “Nkaba mboneyeho umwanya wo gushimira abantu bose bantoye kuko aribo nkesha gutsinda. Mbifurije umwaka mwiza bose.”

Muhire Jean Claude niwe washinze umuryango utegamiye kuri Leta ‘Love the kids foundation’. Ni umuryango watangiye umwaka ushize. Ufasha abana bo ku muhanda, bakabafasha gusubira mu ishuri , bakabagenera ibikoresho ndetse n’amafaranga y’ishuri. Muhire Jean Claude avuga ko basanga abana ku muhanda, bakabaganiriza, bakamenya amateka yabo kugira ngo batangire kubafasha ariko bazi n’aho bakomoka.

Abatsinze AYA

Urutonde rw'abatsinze

Abatsinze AYA

Aba nibo batsinze muri Africa Youth Awarads barimo n'umunyarwanda Muhire Jean Claude

Muhire Jean Claude yahoze ari umukorerabushake mu kigo  cyahoze cyita ku bana b’imfubyi giherereye ku Kimisigara mu Mujyi wa Kigali ahari hazwi ku izina rya ‘Antoine’. Yafatanyaga n’uyu mugabo kwita ku bana b’imfubyi yareraga mbere y’uko ikigo gifungwa muri Kanama 2014 hagendewe kuri gahunda ya Leta yo kuvana abana mu bigo bagashyirwa mu miryango. Nyuma yaho ngo nibwo yagize igitekerezo cyo gukomeza gufasha abana bafite ibibazo ari naho haturutse igitekerezo cyo gushinga ‘Love the kids foundation’.

Umuhango wo gutanga ibihembo kuri uru rubyiruko rwantinze muri ‘Africa Youth Awards’ uzabera mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika iteganyijwe kubera i Addis Ababa muri Ethiopia mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Igihembo Muhire Jean Claude yegukanye kije gikurikira ibindi 2 yegukanye ku rwego mpuzamahanga harimo ’Queen’s Young Leader Highly commanded Runner Up (Accros the commonwealth),  yahawe muri Gashyantare 2016 n’ikindi yegukanye mu marushanwa ya Global Dialogues contest muri 2015.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lolo7 years ago
    courage musore
  • Ericas7 years ago
    Great ! Courage bro kand congz kbsa.
  • Mukeshimana Marie Louise7 years ago
    Congs Muhire. Komereza aho tukuri inyuma
  • Uwambaza Jean Louis 7 years ago
    That's good, uhesheje ishema igihugu cyawe, komerezaho Muhire.
  • adam7 years ago
    Ibi ndabikunze cyane. leadership ni nziza cyane cyane iyo umuntu ayitangiye akiri muto
  • adam7 years ago
    Ibi ndabikunze cyane. leadership ni nziza cyane cyane iyo umuntu ayitangiye akiri muto
  • eric7 years ago
    congs muhire , ni nawe uhagarariye urubyiruko mmuri paroisse .
  • 7 years ago
    EEHH ko asa na AIME BLUESTONE!
  • ishimwe joseph7 years ago
    komerezaho ni byiza Imana igufashe
  • Guy-Xavier7 years ago
    J.Claude komeza, natwe amahanga turi inyuma yawe
  • emma RUCYAHANA7 years ago
    wow wow wow , @jean_claude_MUHIRE , gotta say : keep it up, ntucike intege , tukuri inyuma , first the price , the foundation(which i love ) , the mouvies ,... You're doing something BIG for your country-mates , your GOD , and yourself . :)
  • Muhire Jean Claude7 years ago
    Murakoze cyane mwese.





Inyarwanda BACKGROUND