RFL
Kigali

Rusizi: Mu gusoza ukwezi kwahariwe urubyiruko kwasojwe hakinwa umukino Boneza Ball

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:10/12/2016 14:52
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2016 ni bwo mu mirenge itandukanye y’igihugu hagiye habera ibirori byo gusoza ukwezi kwahariwe urubyiruko, aho nyuma y’ibikorwa bitandukanye uru rubyiruko rwagiye rukora habayeho n’amarushanwa binyuze mu mukino Boneza Ball wahimbiwe muri aka karere.



Uku kwezi kwari gufite insanganyamatsiko igira iti”Rubyiruko dukoreshe amahirwe ahari twihangire umurimo.”, aha uru rubyiruko rwo muri aka karere rukaba rwaragiye rukora byinshi bitandukanye harimo aho bagiye bubakira abatishoboye n’ibindi. Uretse ibi bikorwa bitandukanye habayeho n’amarushanwa y’umukino Boneza ball wahimbwe n’umunyarwanda Ngirinshuti Jonas uvuka mu karere ka Rusizi.

Ikipe ya Rusizi United Boneza ball club yishimira igikombe yatwaye muri aya marushanwa

Aya marushanwa yari yahuje amakipe atandukanye yo muri aka karere yasojwe ku mukino wa nyuma hagezeho amakipe abiri ariyo High speed Boneza Ball Club na Rusizi United Boneza Ball Club, ari nayo yaje kwegukana iki gikombe itsinze High speed Boneza Ball Club ibitego 4 kuri 3.

Uyu mukino wabaye mumvura ikabije

Uyu mukino ukinwa mu buryo butandukanye n’ubw'indi mikino ukinishwa amaboko n’amaguru bimaze kugaragara ko muri aka karere utangiye gukundwa n’abaturage baho dore ko n'ubwo haje kugwa imvura nyinshi bitaje guhagarika uyu mukino cyangwa ngo abawukurikiranaga bacike intege.

Uru rubyiruko rwaganirijwe n'abayobozi batandukanye bo muri aka karere

Mbere yo gutanga igikombe n'ibihembo abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagejeje ubutumwa butandukanye ku rubyiruko rwari rwaje gusoza ukwezi k'urubyiruko. Ubutumwa bwabo bwibanze ku gushima ibikorwa urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rwagezeho harimo kwitabira umuganda, kubakira abatishoboye, kwirinda no kwipimisha SIDA ku bushake n’ibindi.

Ngirinshuti Jonas wahimbye uyu mukino ni umwe mu batanze igikombe

Uyu mukino nubwo utari watangira kumenyekana cyane ariko ubu ni umwe mu mpano izamurikwa mu nama izaba yo kumurika impano nshya z’urubyiruko zagezweho muri 2016 (Boot camp for young innovators 2016)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND