RFL
Kigali

Amerika: Umugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 1500

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/10/2016 11:01
2


Rene Lopez w’imyaka 41 y’amavuko wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana we w’umukobwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 1503 n’urukiko rwa Fresno muri Leta ya California ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa 5 w'icyumweru dusoje.



Uyu mubyeyi wahamijwe icyaha cyo gufata umwana we yibyariye nibura inshuro zibarirwa muri 3 ku cyumweru mu gihe cy’imyaka 4 kuva mu 2009 kugeza mu 2013; yakatiwe iki gifungo nyuma y’uko umucamanza yemeje ko ari “ikibazo muri rubanda”.

Uyu mugabo washinjwe ibyaha bigera ku 186 byose bijyanye no gufata ku ngufu umwana we w’umukobwa utaratangajwe amazina ku bw’umutekano we, yahakanye ibyo aregwa byose. Ngo bijya gutangira, uyu mwana w’umukobwa yafashwe ku ngufu na bene wabo, aza kubiregera se. Aho kugira ngo umubyeyi amurwaneho, nawe “amugira akarima ke.”

“Ubwo data yamfataga ku ngufu, nari nkiri muto. Nta ngufu nari mfite, nta n’uruvugiro nari mfite. Sinari nshoboye kwirwanaho.” Aya ni amagambo y’umukobwa wa Lopez kuri ubu ufite imyaka 23 yatangarije urukiko; ni ukuvuga ko yatangiye kumufata ku ngufu afite imyaka 16 y’amavuko.

Rene Lopez, 41, of Fresno was sentenced to 1,503 years in prison for raping his teenage daughter over a five-year period, ending in 2013. In announcing the sentence, Judge Edward Sarkisian Jr. said Lopez violated a position of trust, engaged in violent conduct and is a danger to society.

Rene Lopez w'imyaka 41 wahamijwe icyaha cyo gufta ku ngufu agakatirwa igifungo cy'imyaka 1503

Lopez yanze kwemera ibyo aregwa byose nk’uko inkuru ya Frosnebee dukesha The Guardian ikomeza ibivuga. Kuba Lopez yaranze kwemera ibyo aregwa kandi byari kumugabanyiriza igihano nibyo byatumye akatirwa iki gihano. Bivugwa ko iyo yemera icyaha mbere yo kujya imbere y’ubutabera yari gukatirwa imyaka 13, ariko arabyanga. Ageze imbere y’ubutabera nabwo yasabwe kwemera icyaha ataburanye agahabwa igifungo cy’imyaka 22 ariko nabwo ntiyabyemera; nibyo rero byatumye urukiko rufata umwanzuro wo kumwohereza muri gereza mu gihe kigera ku binyejana 16 (imyaka 1503).

“Yangije umwana we bikomeye, ndetse anatuma ubwe [umwana] yumva ko ari amakosa ye.” Umushinjacyaha Nicole Galstan ubwo yamusabiraga igifungo gikomeye ku bw’ibyaha bye.

Iki nicyo gifungo cy’imyaka myinshi gihanishijwe umuntu mu mateka y’uru rukiko rw’umujyi wa Fresno, ariko sicyo cya mbere ku isi dore ko kibarirwa ku mwanya wa 12 mu bifungo by’imyaka myinshi byakatiwe abantu mu mateka y’isi. Uwa mbere kuri ubu ni umugore w’umunya-Thailand witwa Chamoy Thipyaso wakatiwe igifungo cy’imyaka 141,078 mu mwaka w’1989 azira uburiganya.

Rena Lopez rero wakatiwe iki gifungo, iyo aba ari kukirangiza muri uyu mwaka, aba yarafunzwe mbere y’uko Muhammad wemerwa nk’abayoboke b’idini ya Islam nk’intumwa y’Imana avuka. Dore ko Muhammad wavutse mu mwaka wa 570 yari gusanga uyu mugabo amaze imyaka 57 muri Gereza. Kuri ubu ariko simpamya ko yari kurangiza igifungo akiriho!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy7 years ago
    Hhhhhh arko bad I"! Sindabyumva pe?
  • 7 years ago
    iki gihano ni danger pe





Inyarwanda BACKGROUND