RFL
Kigali

Black Eyed Peas yahurije hamwe isi yose mu gusubiramo indirimbo yabo “Where is the Love?”

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:7/09/2016 9:38
0


"People killin', people dyin'; Children hurt and you hear them cryin'; Can you practice what you preach?; Or would you turn the other cheek?; Father, Father, Father help us; Send some guidance from above; 'Cause people got me, got me questionin'; Where is the love?..."



Aya ni amagambo agize inyikirizo (chorus/refrain) y’indirimbo "Where is the Love?" ya Black Eyed Peas; Indirimbo imaze imyaka 13 igeze hanze, ikaba ari indirimbo yibaza ikibazo benshi bahora bibaza kuri iyi si: “Aho urukundo rwagiye”.  Ni indirimbo izahora iririmbwa ibihe byose ku isi dore ko iki kibazo kitazabura kwibazwa mu gihe urugomo rutaracika.

Black Eyed Peas, itsinda ry’abaririmbyi ryari rimaze imyaka 5 ritagikora aho buri wese yari yaragiye gukora ku giti cye, ryongeye kwihuza ndetse rihuriza hamwe abandi baririmbyi n'ibyamamare mu kongera kwibaza aho urukundo rwagiye mu ndirimbo bahaye izina rikoze mu buryo bwa # (Hash Tag) rya #WHEREISTHELOVE. Nk'uko byanditse kuri iyi ndirimbo, abandi baririmbyi bayisubiranyemo handitse "ft The World" (bayikoranye n'isi).

Mu ndirimbo “Where is the Love?” isubiwemo mu njyana ya Pop.  Will.i.am, apl.de.ap, Taboo, ndetse na Fergie bagize Black Eyed Peas bihurije hamwe n’ibindi byamamare nka Justin Timberlake unafatanya na bo mu ndirimbo ya mbere, P. Diddy, DJ Khaled, Usher, Mary J Blige,  The Game, Nicole Scherzinger, Audra Day, Jessie J, A$AP Rocky ndetse n’abandi.

Reba #WhereIsTheLove ya Black Eyed Peas ft The World (Where is the Love isubiwemo) 

Will.i.am wayoboraga iri tsinda mbere y’uko risenyuka muri 2011, yatangarije CNN ko iyi ndirimbo bayikoze bagamije kurwanya urugomo rwugarije ikiremwamuntu harimo urw’intwaro, ibibazo by’impunzi ndetse n’ibibazo byo mu burasirazuba bwo hagati byose basanga biterwa no kuba nta rukundo ruri mu kiremwa muntu.

Reba "Where is the Love?" y'umwimerere ya 2003






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND