RFL
Kigali

Nizeyimana urangije muri UTB agiye gushyira hanze ‘Muraho’, Application ikora nka whatsApp

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:20/08/2016 13:06
14


Nizeyimana Jean D’Amour, umunyeshuri urangije muri Kaminuza y’amahoteli,ubukerarugendo ,ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) yahoze ari RTUC, agiye gushyira hanze ‘Application’ yise Muraho ikora nka WhatsApp.



Nizeyimana Jean D’Amour arangije muri uyu mwaka. Yigaga BIT(Business information Technology). ‘Muraho’ izafasha abayikoresha guhanahana amakuru bandikirana ubutumwa bugufi, kohererezanya amajwi, amafoto n’amashusho nk’uko whatsApp ikunzwe muri iki gihe ikora.

Igitekerezo cyo gukora ‘Muraho’yakigize guhera muri 2011, atangira kuyikora guhera muri 2012 kugeza muri 2016. Nizeyimana avuga ko kugeza ubu Application ya Muraho yarangiye ariko akaba ategereje kuyishyira hanze namara kurangiza urubuga rwayo nkoranyambaga(web application)  ndetse na radio yayo ikorera kuri internet. Mu mpera za Nzeli 2016 nibwo ateganya kubishyirira hanze icyarimwe.

Ikiganiro gihishe avuga ko kizaba ari akarusho ka ‘application’ ye. Nizeyimana yasobanuriye inyarwanda.com ko umuntu uzajya akoresha Muraho, agashaka guhisha ikiganiro yagiranye na mugenzi we kuburyo kitabonwa na buri wese , azajya abikora.

Ati “Ni uburyo bwa End to end encryption, aho umuntu agirana ikiganiro na mugenzi we, yabishaka akagihisha, kuburyo undi wafata iyo telefoni atabona icyo kiganiro kuko kiba gihishe(encrypted).”

Uretse iki kiganiro gihishe, Nizeyimana ahamya ko  ‘Muraho’ izaba yoroshye gukoresha kuburyo abanyarwanda bazayishimira. Si ibyo gusa kuko yemeza ko ‘Muraho’ izaba ifite umutekano uhagije w’amakuru azajya ahanahanwa n’abazayikoresha.

Kugira ngo abashe gukora iyi ‘application, Nizeyimana avuga ko yifashishije ubumenyi yakuye mu ishuri, gusoma ibitabo no kwifashisha abandi bagenzi be.

Sebuhoro Emmanuel ukuriye UTB ishami rya Gisenyi avuga ko bashimishijwe n’intambwe Nizeyimana agezeho ariko akemeza ko n’ubusanzwe ari umunyeshuri w’umuhanga ndetse bakaba biteguye kumufasha ibishoboka byose.

Ati “ Nk’abantu bamwigishije, akaba ageze kuri ruriya rwego, twarabyishimiye cyane. N’ubusanzwe ni umwana w’umuhanga cyane, niwe wambere kugeza ubu muri Promotion zose. Ni umunyeshuri uhorana umurava ,guhanga udushya no kuvumbura ibintu binyuranye.”

Yongeyeho ati “ Uretse kuba twaramwigishije, twamufashije kumenyekanisha ibikorwa bye  no kumugira inama kandi twiteguye gukomeza kumufasha kuko ntacyo tutakora ngo abana b’u Rwanda batere imbere.

Muraho irangwa n'agseke

Agaseke nicyo kirango cya Muraho(reba mu kazu k'icyatsi)

Aganiriraho n'inshuti ze

Mu rwego rwo kuyigerageza, hari bagenzi be yayishyiriye muri telefoni, bakaba ariyo bifashisha baganira

Muraho 2

Izajya ihanahanwaho amakuru anyuranye, amafoto, amashusho n'ibindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Travor7 years ago
    hhhh ndabona ntacyo yakoze ahubwo whatsapp im ukurikirane cg muhindure izina byitwe ko yashyize whatsapp mu kinyarda
  • gatera7 years ago
    nibyo kabisa leta izahite ifunga whatsapp dukoreshe iyo ngiyo,tugomba guteza abi wacu imbere kurusha uko twakoresha iza banyamahanga
  • ishimwe Lv7 years ago
    nishimiye ko ibyo washatse kugeraho kuva 2012 ubigezeho muvandi,ndabyibuka ubibwiraho kabisa Imana ishimwe kd umurava ugira suwubusa proud of u damour wacu Rukwa..........hahahahah
  • merci7 years ago
    Ntacyiza nko guhabwa ishema, Twese tugomba kumwigiraho knd tumwifuriza gutera imbere tunamushimira cyane kubwishema ahesheje UTB . Turabyishimiye , UTB you are making the difference.
  • jeanne7 years ago
    wowe uvuga ko ntacyo yakoze waba wowe warakoze iki?arko abanyarwanda twabaye dute?nkaho twamushyigikiye turatangiye gusenya ibyo amaze kugeraho???ndumiwe courage muhungu Wacu abo ubareke gusa ntitwakagombye kubaho gutya rwose.dukizwe
  • 7 years ago
    igihe app,inyarwada add etc
  • teacher7 years ago
    ibintu ntibibaho uziko whatsapp yamukurikirana babishatse interfaces copy paste ewana nta gashya pe
  • Ruhumuliza Mbirima Pascal7 years ago
    uyu musore ni umuhanga cyane pe uretse muraho ikora nka watsapp afite izindi projects nyinshi. courage mon frere kdi imana izabigufashe. wish u all the best.
  • Ndengeye7 years ago
    Wowe uvugako yakoze translation ya Whatsapp gusa, uzasabwa byinshi mubuzima kugirango ukire. Ongeera amashuri, ongeera kumenya ibyisi, ongeera kugenda,....
  • muraho7 years ago
    MURAHO ni whatsapp mu Kinyarwanda
  • andre7 years ago
    Hhh mbege umujama! ubwo c yakoze iki? yahinduye izina rya application ya WhatsApp none muramushima erega! ubwo c ibyo sukwiba app yabandi ra! ahbwo bamukurikirane naho ibyo gufunga WhatsApp byo ntibirimo
  • frank7 years ago
    you should make some difference copy-paste source code there is no skills inside..abanyarwanda twiheshe agaciro duhimba ibintu bishya not kwigana iby'abandi bakoze ahubwo ahindure byinshi kuko umuntu usobanukiwe programming biriya ntgo abibonamo ubuhanga peeuuhhh ....agerageze ashyiremo innovation creativity not copy paste ntaho twazagera ....wakagombye kubikora as trial ariko ntuhite uyimurika gutya next time tujye tumurika ibyo twihimbiye rwose .......ntgo wubahirije Copyright License policy.... not offensing
  • 7 years ago
    hh ese kombano ari izina whtsap yahinduye gusa whtsapp changed to Muraho
  • Gadi7 years ago
    Uyu mutype ntabwo ari serious.... iyi application ye se iri kuri Play strore?? nakore ibye naho kwigana sisawa namba!





Inyarwanda BACKGROUND