RFL
Kigali

Ni umwamikazi, nzamukundwakaza – Ishimwe Clement

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/08/2016 16:35
14


Producer Ishimwe Clement yamaze kugaragaza ibyishimo bikomeye atewe no kuba yamaze gutera intambwe ikomeye mu rukundo rwe na Butera Knowless, ahamya ko ari umwamikazi, ndetse azamukundwakaza kugera ku mpera z’ibihe, Knowless nawe amusubiza atazuyaje ko amukunda bya gahebuzo.



Ni nyuma y’uko Producer Ishimwe Clement na Butera Knowless basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore ndetse umuryango wa Butera Knowless ukemerera Ishimwe Clement ko ababera umukwe mu mihango yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016.

 

knowless

Knowless Butera na Ishimwe Clement mu bukwe bwabo mu muhango wo gusaba no gukwa

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram na Facebook, umuyobozi mukuru w’inzu itunganya umuziki ya Kina music yavuze ko yishimiye uburyo umuryango wamwizeye ukamuha Butera Knowless nk’umugore we, nawe ahamya ko azamufata neza, akamutetesha nk’umwamikazi.

knowless

knowless

Mu magambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda, Ishimwe Clement yagize ati “ Umuryango we waranyizeye bihagije, maze uramumpa. Ni umwamikazi nzamufata gutyo. Ndagukunda Butera”. Nyuma gato y’aya magambo Clement yari yanditse, Butera Knowless kuri Instagram, nawe yahise asubiza Clement ko amukunda birushijeho nk'uko bigaragara mu butumwa yasubije kuri iyi post.

Kanda hano usome, ibihe by'ingenzi byaranze ubukwe bwabo n'amafoto 

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ko nashize' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bigango7 years ago
    umuhanga mundirimbo yaravuze ati wimpa ijambo ntagira uwo nkomeretsa harya knowless ngo aherutse kuvugango ubukwe bwe si concert? hazaza uwatumiwe ngo no muri no mugusaba nogukwa barasakaga bagasubizayo abantu hanyumase bana beza ubu koko uku niko kubana mushaka nukuvuga muzabana nabo musangiye ubushobozi ese iminsi ya vuguta ntamuvuba aho abo mwaheje ntimwabaha karibu ariko ibyo ni uburenganzira bwanyu hanyuma muti dutore knowless muri Afrimma Awards harya buriya ni itegeko ese nyabusa harya muri guma guma ntimwabidusabye ariko ngo acirira ..... bwacya akayubakira ikiraro, nubundi mumuco wacu wakinyarwanda dufite uko duheza mucyubahiro ntawe tubangamiye ariko mwe ndabyumva kuko muzi uko kwisi muzabaho ndetse mukaba muzi niherezo ryanyu niyo mpamvu mudakeneye abantu beshi muzabana nabo gusa simbaciriye urubanza ntanybwo mbashinjije icyaha kubaho ni ukubana mufate umwanya umwe atekereze akiri muruhango undi nawe ahandi hanyuma mbifurije kuzagira urugo ruhire muzagire iherezo ryiza.
  • Kalimba 7 years ago
    Incwiiiiiiiiiiiiiiiiiiii muranyuzuza
  • 7 years ago
    Nibagende
  • Kag 7 years ago
    Bazabategiminsi ariko muzabaho kandi neza bana bacu. Rubanda barajiginywe ariko nicyo cyabahima. Turabakunda cyane rwose
  • Kagarama7 years ago
    Bigango we uzabyare abawe hanyuma butahire za nyagasambu niho hinjirwa naburiwese. Ubukwe si concert nyine. Mwabuze aho mubacira urwaho ngomubahitane none murikurogotwa gusa? Are eeee weeeee kuki abantu bibeshyera koko? Nkawe wabusawe urinda iyumutegiminsi wamutayehwiki? Ukuntu ufite ubugambo byonyine byatuma harinineza ugirira abantu? Abamukunda turahari wabusabusa we. Ingegera gusa.
  • shilla B7 years ago
    Wowwwwwww conglatulation bashuti banjye nkunda mbifurije kuzagira urugo ruhire kdi muzabyare hungu nakobwa lv uuuuuuuu
  • Excel7 years ago
    Aha Imana Ibafashe peeeeeeeeeeeeee
  • 7 years ago
    KBS clement kbs
  • hh7 years ago
    yenda kubyara hhhhhhhhh.paster mpyisi yanze kubasezeranya. kwishyira hejuru sibyiza Imana izagucisha bugufi, clement ushatse knowless arababaje.umustar kumustar nibirefu kbs muzambwira muminsi izaza.
  • Mazimwe7 years ago
    Honey moon izagorana kubera inda.
  • Safi7 years ago
    umuntu nabwiye bwa mbere ko Knowless atwite yari ankuyemo ijisho ngo ndi umunyamagambo ngo ndi umucontre succes. icyo gihe hari mu kwa 3. None dusigaye duhura akabura iyo akwirwa. Erega inda ntiwayihisha. Kandi erega gutwita ni byiza cyane kuko aho kugira ngo wimarrie ubundi umare imyaka 2 utaratwita warishwe na stress, wagenda uyifite pe!
  • Keza7 years ago
    IMANA inane namwe turabakunda ibindi ntibitureba nibyimana namwe ubwanyu gusa amagambo yo ntazashira kuko abantu bavuga ayabandi ayabo bakayicaraho uruwo tuvire banaburwanda tubabereye kumavi Umana ibatsindire abanzi banyu
  • cadette7 years ago
    Muzagire urugo ruhire shenge! ABANYAMATIKU NUBUGAMBO MBIBWIRIRE: hubaka Imana, aho mwavugiye uriyamwana wumukobwa mwungutse angahe kuri savings zanyu? Ese niba atwite hariyo abasabye kuzamubyarira? wasanga ubivuga yirirwa azikuraguramo finally ntazanabyare. We mwitonde........ Imana niyo yo kwizerwa mwa mikungugu mwe!
  • ddd7 years ago
    abntu murapfa ubusa icy'ingenzi nuko bishyize hejuru biteza rubanda kandi bihagararaho, urugo ni ishuri kuko uwo wirukanye ushobora kuzamukenera umwan ayakurembanye, cg hari icyo umuikeneyeho kindi, Knowless siwe wa mbere ukoze ubukwe ari star nkuko mubita,sinawe wa nyuma, Tom Close ko yabukoze,Sandrine Isheja ko yabukoze byari bibananiye kwishongora kuri radio cg muri social media, isi ntisakaye icyo cyo ni ihame, ikindi nuko ubuzima ari urugendo mu ikona ntuzi uwo muba muzahahurira,guheza birakorwa ariko bikaba mu kinyabupfura bitarinze gusakuza





Inyarwanda BACKGROUND