RFL
Kigali

"Mariya" umugore wabaye ikirangirire kubera kubyara inkwavu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/07/2016 14:36
0


Kera mu bwami bw’abongereza habayeho umugore watangaje benshi, agirwa icyamamare n’ubudasa bwe; n’ubwo iyo wumvise iyi nkuru ugira ngo ni umugani ariko habayeho Mary Toft akaba umugore wabyaraga inkwavu.



Uku kuri gusa n’umugani kwatangiye tariki 27 Nzeli mu 1726 ubwo Mary Toft w’imyaka 24 wari umukene agakorera rubanda mu mirima y’inkeri mu cyaro cya Godalming yagiye ku bise maze ahamagara umuturanyi Mary Gill waje kumufasha kubyara; ariko icyo yaje kubyara nticyari gisanzwe.

Ubwo Gill amaze kubona ko Toft abyaye ikidasanzwe, yirutse ajya guhuruza muramukazi we (mushiki w’umugabo wa Toft) wari usanzwe akora akazi k’ububyaza maze amugezaho ayo makuru adasanzwe.

Icyo yari yabyaye cyasaga n’ibice by’inyamaswa byaboreye mu nda ye. Icyo gihe umuryango wihutiye kohereza iki kintu Toft yari yabyaye ku muganga w’inzobere, John Howard, akaba yari afite uburambe bw’ imyaka irenga 30 mu kubyaza. Howard yarebye iki kintu, yanditse ko yasanze ari ikintu kidasanzwe cyari gifite amaguru 3 y’injangwe, ukuguru kumwe k’urukwavu…ndetse n’igice cy’ifi izwi nk’imamba.

Howard yanze kwemera ko ibyo bamuzaniye byaba byavuye mu nda y’umubyeyi, ariko nyuma aza kwemera kujya kwihinyuriza; niko kujya kureba Toft. Howard yanditse ko mu gihe nawe yari ahibereye, Toft yongeye kubyara urukwavu. Byari amazinda mu maso ye.

Toft yatangiye kwamamara mu gace, nk’umugore ubyara inkwavu. Nyuma y’amezi make ibi bibaye, Howard yiboneye nanone Toft abyara utundi dukwavu 8 n’ubwo twazaga twapfuye. Howard yavuze ko yoherereje utu turemwa abandi baganga bakomeye mu Bwongereza ngo bamufashe gusobanukirwa aya mayobera.

Tariki 9 Ugushyingo uwo mwaka, Howard yaranditse ati, “Nabyaje, cyangwa nakuye utundi dukwavu 3 tudakuze muri uyu mugore. Kamwe kamaze amasaha 23 mu nda ye mbere y’uko gapfa. Ubwo agakwavu ka 11 kamuvagamo, hahise hakura akandi ka 12 mu nda ye. Muramutse mufite umunyamatsiko waza nawe akihera ijisho, yabona akandi kari gukura mu nda ye, ndetse akakamukuramo yumva abishaka, nawe akihinyuriza… ntabwo nzi umubare w’udukwavu tukimurimo.”

Umwe mu baganga ibaruwa ya Howard yagezeho yari umuganga Nathaniel St. André wari umuganga w’umwami George I wayoboraga u Bwongereza icyo gihe. Umwami yagize amatsiko yohereza St. André iyo mu cyaro kureba iby’ayo mayobera.

St. André akigera kwa Toft yasuzumye inda ye nawe yibonera utundi dukwavu twiremaga mu nda ye. Ndetse amashirakinyoma aba ubwo nawe yibyarizaga Toft agakwavu. Aka kari aka 15.

Mary Toft

Mary Toft akikiye agakwavu, ishusho ye yakozwe na John Laguerre mu 1726

Mu byumweru byakurikiyeho, Toft ntiyari akiri icyamamare mu gace gusa ahubwo u Bwongereza bwose bwatangiye kumumenya. Tariki 19 Ugushyingo mu 1726 (muri uwo mwaka), ikinyamakuru Mist’s Weekly Journal cyari gikomeye cyane cyanditse giti: “I Guildford hari guturuka amakuru atangaje, ariko yizewe. Amakuru avuga ko umugore w’umukene uba muri Godalming (aha banditse Godalmin) hafi y’umujyi, hashize ukwezi abyajwe na John Howard, umubyaza ukomeye, ikiremwa gisa n’urukwavu… nyuma y’iminsi 14 nanone, yongeye kubyazwa n’umuntu umwe noneho urukwavu rwa nyarwo… ndetse nyuma y’iminsi mike, utundi…twose twageraga ku isi twapfuye.”

Ibi ariko, byaje kugira ingaruka ku borozi n’abakunzi b’inyama z’inkwavu. Abantu batangiye kwanga inkwavu. Ndetse ifunguro ry’inkwavu ritangira kubura abakiliya mu Bwongereza. 

“Aya makuru yo kubyara inkwavu yatangiye guca igikuba mu baturage, ndetse, nta muntu wongeye kurya urukwavu kugeza igihe…ukuri kwatahuriwe.” Ibi ni ibyanditswe n’umwanditsi w’ibitabo James Caulfield wanditse kuri aya mayobera mu gitabo yise ‘Portraits, memoirs, and characters, of remarkable persons, from the revolution in 1688 to the end of the reign of George II: collected from the most authentic accounts extant.’

Abaganga n’abaturage bari baramaze kwizera iri yobera rya Mary Toft bitewe n’inkuru zajyaga zivugwa ko umugore ashobora kugirwaho ingaruka n’inzozi, intekerezo cyangwa se amarangamutima yagize mu gihe atwite; bikaba byagira ingaruka ku mwana atwite. Abantu bizeraga ko Toft yaba yaragiranye ibibazo n’inkwavu nyuma yo gusama, bigatuma abyara inkwavu. Ni nka bimwe mu Kinyarwanda bavuga ngo icyo umubyeyi asetse atwite arakibyara!

Umwami George ntiyiyumvishije aya mayobera! Yoherejeyo undi muganga, Cyriacus Ahlers  inshuro 3 zose, ubuhamya bugaruka ari bumwe. Umubare wageze ku nkwavu 17.

Amazirakinyoma… ukuri kwaje kuvuka!

Tariki 29 Ugushyingo, Mary Toft yatwawe ku ngufu ajyanwa I Londres ngo hakorwe isuzuma ryahuruje abahanga. Yafungiranywe mu nzu, aho nta kintu na kimwe yabashaga guhura nacyo; habe n’umuntu uretse abaganga.

Kubyara inkwavu byarahagaze!

Mu gihe umwami yahoraga amusura aho bari baramufungiye, Ahlers we yamufataga ibizamini ngo arebe neza uko byamugendekeye! Icyo yaje kubona ntiwacyizera!

Ahlers yaje kubona ko udukwavu Toft yabyaraga twabaga tubaze n’icyuma, ndetse kamwe kari kagifite amahurunguru (umwanda w’indyabyatsi).

Tariki 4 Ukuboza uwo mwaka, ukuri kwagiye ahagaragara!

Hafashwe umwe mu bantu basuraga Toft yinjiza agakwavu k’akana mu cyumba Toft yabagamo. Ubwo yahatwaga ibibazo, yavuze ko Toft yamuhaye amafaranga/ruswa ngo akamuzanire. Iperereza ryahise rikorwa, ryagaragaje ko, mu mezi ashize, umugabo wa Toft yaguze inkwavu nyinshi ku bacuruzi bo mu mujyi.

Mary Toft yagejejwe mu rukiko kubera ubutekamutwe!

Tariki 9 muri uko kwezi, urukiko rwabwiye Mary ko agiye gukorerwaho ubushakashatsi aho bagiye kumubaga mu buryo bubabaje cyane; bagafungura inda nyababyeyi ye mu rwego rwo kureba icyamugize ‘umugore udasanzwe.’

Gutinya gukorerwaho ubwo bushakashatsi, byatumye Mary Toft yemera kuvuga ukuri avuga ko byose byari ubutekamutwe bwateguwe!

Mary Toft yabaye umugani mu Bwongereza, ariko abenshi bakibaza uko yaba yaratetse imitwe kugeza ku baganga b’umwami: abaganga ba mbere b’inzobere mu bwami bwose.

Ariko se Mary Toft yabigenzaga ate? Kubera iki?

Ukuri kwari uko, Mary Toft yakuyemo inda mu ntangiriro z’uwo mwaka. Ubwo inda nyababyeyi ye yari itaraterana, umwe mu bafatanyakinyoma utavugwa amazina muri iyi nkuru (ashobora kuba umugabo we) yinjije mu nda nyababyeyi ye igihimba cy’injangwe n’umutwe w’urukwavu bibaze, ari nabyo yaje kugira ku gise; umuturanyi we Mary Gill amufasha kubyara.

Mary Toft ngo abonye umutwe wa mbere awutetse ugashya, yadoze agafuka mu ijipo ye aho yashyiragamo utu dukwavu tubaze. Maze mu gihe muganga ataramusuzuma, tukaba turimo; hajya kuza umuganga akagaseseka mu nda ye akanyujije mu gitsina cye; akajya ku gise!

Impamvu ingana ururo!

Mary yavuze ko guteka uyu mutwe, yabibonagamo itike izamukura mu bukene! Mu magambo ye ngo Mary yavuze ko, “nashakaga ko byamfasha kubaho neza ubuzima ntigeze mbona.”

Mary Toft ariko inzozi ze zarangiriye aho, dore ko nta n’urumiya yigeze abikuramo ahubwo yakatiwe gufungwa, amaze amezi 5 muri gereza ararekurwa; yoherezwa mu rugo n’ubundi uko yaje: akiri umutindi.

Ubwo yitabaga Imana mu 1763, Mary Toft yari yarabaye iciro ry’imigani ndetse yitwa ishyano mu Bwongereza, ndetse imva ye yandikwaho amagambo y’ubugwari: “Mary Toft, umupfakazi, umutekamutwe w’urukwavu.”

Si Mariya wenyine wagizweho ingaruka n’ubutekamutwe bwe. Umuganga St. André nawe yabigendeyemo, dore ko yari yaraguye neza mu kinyoma cye, nta bushishozi. Mu minsi mike mbere y’uko ikinyoma cya Mary Toft kimenyekana yari yarashyize hanze inyandiko ya paji 40 ivuga uburyo Mary ari umugore udasanzwe. Ibi byatumye, ubwo uyu mugore yatahurwaga, St. André nawe yirukanwa mu mwuga w’ubuganga, ndetse binagira ingaruka mbi ku buvuzi bw’abongereza icyo gihe aho abantu babafashe nka ‘rukurikira izindi, zitabasha kwishishoreza ngo zitandukanye ishaka n’ururo’

Ngayo nguko!

Iyi nkuru tuyikesha mental floss






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND