RFL
Kigali

Edouce Softman agiye kumurika umuzingo w’indirimbo ze aherekejwe na benshi mu byamamare

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/06/2016 14:16
2


Umuhanzi Edouce Softman ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe mu ndirimbo ye “Akandi k'umutima“ kimwe n’izindi yagiye akora, kuri ubu uyu muhanzi agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo ze nshya yise “My Love” mu gitaramo agiye gukorera mu mujyi wa Musanze.



Iyi ni album ye ya kabiri nyuma yuko ashyize hanze album ye ya mbere ntakore igitaramo ndetse akaba amaze hafi imyaka itatu akora k’umushinga w’iyi album. Iyi album izashyirwa hanze kuri uyu wa 8 Nyakanga 2016, izaba igizwe n’indirimbo 10 zatunganyijwe n’aba Producers batandukanye aribo Junior, Pastor P, Piano, Fazzo na Trackslayer.

Edouce ati, “Album yanjye ya mbere nayishyize hanze mu buryo butari bwiza ugereranyije n’uko nabyifuzaga. Abafana banjye nabo bambwiye ko kumurika album nkabaha CD gusa bitabashimishije. Nasanze aribyo, ubu niyo mpamvu ndi gutegura album ya kabiri noneho nkazakora n’igitaramo gikomeye”

edouceAmakuru yose ku gitaramo cya Edouce Softman

Edouce agiye kumurika iyi album ye nshya mu gitaramo agiye gukorera mu mujyi wa Musanze aherekejwe n’abahanzi nka Bull Dogg, Bruce Melodie, Gaby, Tonny,Jack B na Davis D. Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahahoze La colombe Bar ubu hitwa Cascade Motel. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 1000frw mu myanya isanzwe ndetse na 2000frw mu myanya y’icyubahiro.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "MY LOVE" YA EDOUCE SOFTMAN YITIRIWE ALBUM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sadiki7 years ago
    turahabaye nkumbuye dance zawe kabisa jack b Buda umusaza karibu iburera
  • Edmo7 years ago
    turashaka na p Fly maniger





Inyarwanda BACKGROUND