RFL
Kigali

Zlatan Ibrahmovic agiye guhagarika gukinira ikipe y’igihugu

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:21/06/2016 17:34
0


Zlatan Ibrahmovic, rutahizamu akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Suede yatangaje ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu cye nyuma ya Euro 2016.



Mu kiganiro n’abanyamakuru Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2016 mu mujyi wa Nice wo mu Bufaransa,  ni bwo Zlatan Ibrahmovic yatangaje ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu cye nyuma ya Euro 2016 ikomeje kubera mu Bufaransa.

Zlatan Ibrahmovic yagize ati “ Umukino wa nyuma nzakina muri iri rushanwa (Euo 2016) ni wo wa nyuma  nzaba nkiniye Suede gusa ndizera ko atari uw’ejo [ku wa gatatu tariki ya 22 Kamena 2016]’’.

Yakomeje agira ati “ Ntewe ishema n’ibyo nakoreye ikipe y’igihugu cyanjye kandi iteka nzajya mporana umwambaro wa Suede’’.

Muri Euro 2016, Suede ifite inota rimwe nyuma yo kunganya na Irlande y’Amajyaruguru ku mukino wayo wa mbere ndetse igatsindwa n’u Butaliyani mu mukino wayo wa kabiri wo mu itsinda E.

Mu gihe Suede yaba itabashije gutsinda umukino wa gatatu wo mu itsinda izakina n’u Bubiligi kuri uyu wa gatatu tariki tariki ya 22 Kamena 2016, izahita isezererwa; bivuze ko uyu mukino (wa Suede n’u Bubiligi) ushobora kuba ari wo wa nyuma kuri Zlatan Ibrahmovic mu ikipe y’igihugu.

Zlatan Ibrahmovic yakiniye ikipe y’igihugu bwa mbere mu mwaka wa 2001 ubwo Suede yakinaga n’Ibirwa bya Feroe mbere y’uko ahamagarwa mu ikipe y’igihugu mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2002.

Kuri ubu, Zlatan Ibrahmovic nta kipe afite akinira nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain , bikaba bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Manchester United muri uyu mwaka.

Zlatan Ibrahmovic w’imyaka 34 yakiniye ikipe y’igihugu ya Suede imikino 115 ayitsindira ibitego 62.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND