RFL
Kigali

Umunya-Kenya, Victor Wanyama yerekeje muri Tottenham

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:21/06/2016 13:07
0


Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Kenya, Victor Wanyama yamaze kugurwa n’ikipe ya Tottenham yo mu gihugu cy’u Bwongereza.



Victor Wanyama w’imyaka 24 yasinye amasezerano yo gukinira Tottenham Hotspurs imyaka ine nyuma yo kugurwa miliyoni 11 z’amapawundi avuye mu ikipe ya Southampton yo mu Bwongereza.

 

Victor Wanyama (iburyo) asanzwe ari kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Kenya

Victor Wanyama yanze kongera amasezerano mu ikipe ya Southampton nyuma y’aho ikipe ya Tottenham igaragarije ko imwifuza ndetse akaba yarifuje kongera gutozwa na Mauricio Pochetino wahoze amutoza mu ikipe ya Celtic yo mu gihugu cya Ecosse.

Victor Wanyama abaye umukinnyi wa mbere Tottenham muri iri soko n’igurisha ry’abakinnyi nyuma y’aho irangirije shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Bwongereza y’umwaka wa 2015-2016 iri ku mwanya wa gatatu ikaba yitegura gukina imikino y’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions league).

Victor Wanyama yavuze ko yishimiye kujya mu ikipe ya Tottenham avuga ko yiteguye gukora ibishoboka byose akayitwaramo neza ndetse ashimira abafana  ba Southampton FC mu gihe cyose babanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND