RFL
Kigali

Kora filime ngufi itarengeje iminota 5 biguheshe amahirwe yo guhindura isi no gutsindira akayabo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/06/2016 12:35
1


‘Film4Climate Global Video Competition’ ni irushanwa rihamagarira urubyiruko rwo ku isi yose rukora filime mu kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu mpano zabo za filime ari nako babona amahirwe yo gutsindira amamiliyoni y’amanyarwanda.



Iri rushanwa rihamagariwe abantu bose babarirwa hagati y’imyaka 14 na 35 y’amavuko, rigamije guha umwanya urubyiruko ruri mu buhanzi bwa filime kugira uruhare mu guhindura isi, by’umwihariko ku kibazo gikomeye kiyugarije aricyo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Iri rushanwa ritegurwa n’umushinga wa ‘Connect4Climate Initiative’ ubarizwa muri Banki y’isi, rirahamagara uru rubyiruko rwavuzwe haruguru kohereza videwo ngufi (iri munsi y’umunota 1) cyangwa filime ngufi iri hagati y’umunota 1 n’iminota 5; usubiza ibibazo bikurikira: “Ese imihindagurikire y’ikirere ivuze iki kuri njye? Ese ndi gukora iki ngo ndwanye ubushyuhe bukabije bwugarije isi biturutse ku mihindagurikire y’ikirere? Ese ni ubuhe butumwa naha isi mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere?”

Uzaba uwa mbere azahembwa amadolari ya Amerika 8000, uwa kabiri ahembwe 5000 naho uwa 3 ahembwe 2000 muri buri kiciro. Ni ukuvuga ko ikiciro cya videwo n’icya filime bitandukanye. Itariki ntarengwa yo kohereza ibisabwa ni tariki 15 Nzeli, naho ibihembo bikazatangwa mu nama y’umuryango w’abibumbye ku mihindagurikire y’ikirere (COP22) izabera muri Maroc mu kwezi k’ugushyingo uyu mwaka.

Ku bindi wakenera kumenya kuri iri rushanwa wasura www.film4climate.net

Amahirwe masa!

Source: Shadow&Act






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonshima Egide7 years ago
    nonese umuntu iyo video cg film abyoherezahe,ese biriya bibazo nibyo nsanganyamatsiko ch nabyo it is apart in competition





Inyarwanda BACKGROUND